Ngororero: "Dukomeze kwamaganire kure ingengabitekerezo ya Jenoside"- Meya Nkusi
Kuri uyu mugoroba ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero habereye umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.)
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, bamwe mu bajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Ngororero.
Igikorwa cyatangijwe no gufata umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize uko zaremwe, hakurikiraho gucana urumuri rw'Icyizere rwenyegejwe n'Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngororero. Abitabiriye uyu mugoroba bakurikiye ikiganiro kijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bumva ubuhamya bw'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ijambo rya Perezida wa IBUKA mu murenge wa Ngororero wasabye ababa bszi aho imibiri y'inzirakarengane iiherereye kuherekana igashyingurwa mu cyubahiro. Nyuma bateze amatwi impanuro zatanzwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe wahamagariye abitabiriye uyu mugoroba kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside no gufata mu mugongo abarokotse hirindwa icyatoneka ibikomere bafite.
GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…
Uruzinduko rw' Intumwa za rubanda mu Karere ka Ngororero muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe gukangurira abahinzi…
Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riyobowe na Hon. Pie Mugabo batangiye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Ku munsi wa mbere…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ihihugu cy'Indangamuntu (NIDA) Madamu Mukesha Josephine n'itsinda…
Mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Uyu munsi habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32…
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka IMIRYANGO YAZIMYE muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee…
Mu Bitaro by'akarere bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abaganga, abarwayi ndetse…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama nyunguranabitekerezo yo kwakira umufatanyabikorwa…