Guca ubuzererezi mu bana b'u Rwanda birasaba uruhare rwa buri wese
Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'igihugu cy'igororamuco Rtd CP Twahirwa Faustin yatangije
ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi mu murenge wa Kabaya.
Yavuze ko kurwanya ubuzererezi ari urugamba rusaba uruhare rwa buri wese mu kurinda abana b'u Rwanda ubuzererezi. Ati Igihugu cyacu kimenyereye kwishakamo ibisubuzo; ikibazo cy'abana b'inzererezi sicyo cyananirana.
Ababyeyi basabwe gushyira abana mw'ishuli, kubarinda imirimo mibi ibakoreshwa no kwirinda amakimbirane mu ngo kuko biri mu mpamvu nyamukuru zituma abana bata imiryango yabo bakajya mu muhanda.
Bamwe mu babyeyi batunzwe agatoki ko bagaragaza intege nke n'uburangarentibite ku bana babo ngo bashake ibisubuzo by'ibibazo bafite. Ibyo bigatuma abana bahitamo kwishakira ibusubizo uko babyumva biroha mu biyobyabwenge cyangwa mu buraya. .
Ingaruka: bahinduka ibihazi bagatera umutekano muke ku muryango, abaturanyi no ku gihugu muri rusange.
Bigira n'ingaruka ku buzima kuko ubuzererezi bukwirakwiza indwara zitandukanye. Ibi bibazo byose birazwi mu masibo dutuyemo niyo mpamvu buru wese agomba kugira uruhare mu kubikemura
Ubuzererezi kandi bugira ingaruka ku bukungu. Kwita ku inzererezi ziri mu bigo ngororamuco nka Iwawa, Transit centers bitwara amafaranga menshi ku ngengo y'imali y'igihugu. Aya mafaranga yagakoreshejwe mu bikorwa byo guteza imbere abaturage. Niyo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu gushaka umuti w'iki kibazo. Igisubizo nyacyi nuko buri wese abigira ibye twese "tukajyanamo."
Inama yatumiwemo inshuti z'Umuryango, avajyanama b'ubuzima abarimu mu mashuli abanza n'ay'isumbuye, urubyiruko rw'abakorerabushake n'ababyeyi.
Umuyobozi w'Akarere bwana Ndayambaje Godefroid yavuze kk byiza byo kuva mu buzererezi atanga urugero rw'abasore n'inkumi babicitseho ubu bakaba babayeho neza.
Umuyobozi w'inkeragutabara yavuze ko abana bagomba kwitabwaho kuko nibo Rwanda rw'ejo n'umutekano warwo.
Abari mu nama bagejejweho aho Akarere ka Ngororero kageze karwanya ubuzererezi. Hifashishijwe guhuza abana b'inzererezi n'imiryango yabo no kubaha ibikoresho by'ishuli. Akarere gafite ikigo cy'igororamuco gifasha mu guha abana bo mu mihanda uburere mboneragihugu.
Kugirango ikibazo cy'ubuzererezi gicike burundu hateganijwe gushyiraho igororamuco rishingiye ku muryango (Community based rehabilitation).
GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…
Uruzinduko rw' Intumwa za rubanda mu Karere ka Ngororero muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe gukangurira abahinzi…
Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riyobowe na Hon. Pie Mugabo batangiye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Ku munsi wa mbere…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ihihugu cy'Indangamuntu (NIDA) Madamu Mukesha Josephine n'itsinda…
Mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Uyu munsi habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32…
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka IMIRYANGO YAZIMYE muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee…
Mu Bitaro by'akarere bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abaganga, abarwayi ndetse…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama nyunguranabitekerezo yo kwakira umufatanyabikorwa…