Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bagira isuku kurusha abagabo

Ubukangurambaga ku isuku n’isukura ni uburyo bwo gukangurira abaturage kugira umuco wo kwita ku isuku mu buzima bwabo bwa buri munsi hagamijwe kubungabunga ubuzima bwabo. 

Isuku y’umuntu kugiti cye (Personal hygiene) ni ingenzi kandi bifite uruhare rukomeye mu kurwanya indwara nyinshi zirimo n’inzoka zo munda zinjira mu mubiri w’umuntu zinyuze mu ruhu (Skin penetration).

 Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’isuku nke no kwirinda indwara z’inzoka zo  mu nda kwambara inkweto no kugira isuku y’umuntu kugiti cye ni zimwe mu ngamba zafasha mu kurwanya indwara zituruka ku mwanda harimo n’inzoka zo mu nda. 

Ni muri urwo rwego muri ubu bukangurambaga ku bufatanye na SEIRA Community Church, akarere ka Ngororero kateguye ubukangurambaga bw’isuku no kwibutsa abaturage akamaro ko kwambara inkweto aho bari hose muri gahunda yo kunoza isuku mu baturage b’Akarere ka Ngororero.

Abitabiriye ubukangurambaga baganirijwe ku ngingo zikurikira:

Igisobanuro cy’isuku y’umuntu ku giti cye

Imyumvire idakwiye ishobora kubangamira ikorwa ry’isuku y’umuntu ku giti cye

Impamvu tugomba kwambara inkweto aho turi hose

Isuku y’umuntu ku giti cye ni iki?

Iyo tuvuze isuku y’umuntu ku giti cye tuba tuvuze ibikorwa bimurinda indwara bikanamugaragaza neza mu bandi. Aha twavuga : gukaraba intoki, koza amenyo, kogosha imisatsi, guca inzara, isuku y’amatwi n’amazuru ndetse n’isuku y’imyenda. 

Imyumvire idakwiye ishobora kubangamira ikorwa ry’isukuny’umuntu ku giti cye:

Imyumvire ikurikira ikwiye guhinduka mu rwego rwo kunoza isuku y’umuntu kugiti cye.

  • Imyaka: kuba umuntu akuze (umukecuru cyangwa ari umusaza) no kuba umwana muto ntibikwiye guha umuntu icyuho cyo kumva ko nta suku azakora cyangwa azakorerwa ngo usange atoga, ntiyiborosa, ntaca inzara, imyenda ye ntiheruka mu mazi cg se kuba umwana yirirwa mu cyondo ngo bihe ababyeyi igisobanuro cyo kudakora isuku y’imyenda y’umwana
  • Uko umuntu aremye: Kuba umuntu sosiyete imubona nk’utuzuye cyangwa se afite ubundi busembwa karemano ntibikwiye kuba igisobanuro cy’isuku nke yo ku mubiri
  • Umuco w’abantu: hari urugo ugeramo ugasanga umugore ntasuku agira, ubwo n’umugabo bikaba uko bityo n’abana ntibagira ubahwitura bityo nabo ugasanga nta suku bagira kuko ntibabona ubacyaha ku isuku
  • Ubukene: kuba umuntu akennye ntibikwiye kuba igisobanuro cyo kutagira isuku ngo usange yambara imyenda idaheruka mu mazi, ntajya yoza amenyo, ntaca inzara ubwo n’umusatsi ntajya awiyogoshesha cyangwa ngo yoge mu mutwe
  • Kuba umuntu atarize: Ntabwo bikwiye ko kuba utari umunyamashuri (ntamashuri wize) wumva ko utazagira isuku y’umuntu ku giti cye nk’uko yasobanuwe haruguru witwaje ko isuku ari iy’abize ko aribo bakeneye kugaragara neza.

Ese bitwaye iki kuba umuntu yabaho adakoze isuku kugiti cye?

-Ubushakashatsi bugaragaza ko 4% by’abantu bose bapfa ku isi baba bishwe n’impamvu zifitanye isano no kuba bararangwagwaho isuku nke yo kumubiri (urugero: Amavunja)

- Ubushakashatsi bugaragaza ko 5.7% by’abatuye isi bafite ubumuga buhoraho buturuka ku kuba bararanzweho n’isuku nke ku mubiri (urugero: imidido cg ibitimbo).

-Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore 84,4% bakora isuku y’umuntu ku giti cye mugihe abagabo ari 68,6%

Kuki tugomba kwambara inkweto?

Inkweto ziturinda byinshi harimo indwara, ibikomere n’utunyabutabire karemano dutera imidido.

Indwara z’inzoka zo mu nda nka Ancylostome, Nectar, Trichiura na Ascaris (inzoka bita runwa) zinjira mu mubiri w’umuntu zinyuze mu ruhu cyangwa mu kirenge. Umuntu uzirwaye yituma kugasozi imvura yagwa igakwirakwiza ayo magi akazagera igihe akituraga akavamo utuyoka duto cyane (larvae) dutegereje kwinjira mu muntu. 

 Utu tuyoka dutegerereza kwinjira mu muntu turi mu butaka cyangwa mu byatsi. Utu tuyoka akenshi twinjira mu muntu binyuze mu kirenge cy’umuntu utambaye inkweto tukajya mu miyoboro y’amaraso tukerekeza mu bihaha tukahakurira umuntu yakorora tukajya mu ruhohogohogo maze umuntu akatumira nyuma yo gukorora ubwo tukagera mu mara dutyo ari naho ziturira zikanyunyuza umuntu. Izi nzoka ntizigombera kuba umuntu afite igisebe cyangwa igikomere ngi zibone aho zinjirira, ubwazo zitobora uruhu zikinjira.

Utunyabutabire karemano dutera imidido.

Utu ni utunyabutabire tuba mu butaka bw’ahantu ibirunga byigeze kuruka tugenda twinjira mu kirenge. Iyo umuntu amaze igihe kirekire akandagira ahantu hari utwo tunyabutabire nta nkweto yambaye tugenda twangiza utunyangingo tw’umubiri ku kirenge bigatuma ibirenge bigenda bibyimba gahoro gagoro kugeza ubwo umuntu agaragayeho indwara y’imidido.

Zimwe mu ngaruka z’inzoka zo mu nda

Kuruka

Impiswi

Kugira isesemi

Kuribwa mu nda

Kwishimagura

Kugira umuriro

Kubura amaraso

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko 30% by’abatuye isi isi banduye indwara y’inzoka zo mu nda, muri bo 50% babarizwa muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kandi bakaba bakunze kwandura inzoka zo mu nda zinjira zinyuze mu ruhu kurusha izinjira mu bundi buryo; mu gihe mu bihugu byateye imbere usanga bandura inzoka zinjira biturutse ku biribwa byanduye. Ikunze kugaragara kurusha izindi ikaba ari Giardia Lambria kuri 30% by’abazanduye bose mur ibyo bihugu. 

Byateguwe na                                                  

NIZEYIMANA Fidele: Umukozi w'Ibitaro by'Akarere bya Muhororo ushinzwe isuku no kurinda ubwandu (hygiene and infections control.)


Umurenge wa Matyazo: Intumwa ya rubande yiriranywe na rubanda

Uruzinduko rw' Intumwa za rubanda mu Karere ka Ngororero muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe gukangurira abahinzi…

Read more →

Ngororero: Abadepite basuzumye uko ibikorwa by'ubuhinzi byifashe mu Karere

Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riyobowe na Hon. Pie Mugabo batangiye  uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Ku munsi wa mbere…

Read more →

Ngororero{ Basobanuriwe indangamuntu koranabuhanga

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye Umuyobozi Mukuru  w'Ikigo cy'Ihihugu cy'Indangamuntu (NIDA) Madamu Mukesha Josephine n'itsinda…

Read more →

Ngororero: Abanyeshuri bahumurijwe ko Jenoside itazongera ukundi

Mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. 
Uyu munsi habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32…

Read more →

Ngororero: Mu Karere ka Ngororero harabarurwa imiryango 9000 yazimye mu ri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka IMIRYANGO YAZIMYE muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Read more →

Ngororero: Imirenge yasabwe kurangiza neza imirimo yo kubakira abasenyewe n'ibiza

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee…

Read more →

ibitaro bya Kabaya: Hunamiwe inzirakarengane ziciwe mu bitaro bya Kabaya

Mu Bitaro by'akarere bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abaganga, abarwayi ndetse…

Read more →

Ngororero: Caritas Nyundo izunganira ingo 800 mw'itermabere

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama nyunguranabitekerezo yo kwakira umufatanyabikorwa…

Read more →

Ngororero: Abaturage bibukijwe kwimakaza umuco w'ibiganiro mu miryango yabo

Uyu munsi hizihijwe  umunsi mpuzamahanga w'umuryango ufite insanganyamatsiko igira iti: "Ibiganiro byiza, ireme ry'umuryango."
Ibirori byabereye mu…

Read more →
-->