Paroisse Muramba: Hibutswe Padiri Nkezabera Augustin wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubu akaba ari mu Barinzi b'Igihango

Kuri uyu wa 21/05/2022 mu Karere ka Ngororero hibutswe Padiri Augustin NKEZABERA wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu yari Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Muramba iherereye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro mu Kagali ka Gatega.

Umushyitsi Mukuru yari UWASE Patricie Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo waje Uhagarariye Unity Club-Intwararumuri ari nayo yatoranyije Padiri Augustin NKEZABERA nk'Umwe mu Barinzi b'Igihango ku rwego rw'Igihugu.

Kiliziya Gatolika muri uyu muhango yari ihagarariwe na Mgr NSENGUMUREMYI Jean Marie Vianney Igisonga cy'Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo.

Abashyitsi bakiriwe na NKUSI Christophe Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'Abayobozi b'Akarere bungirije bombi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ya Hindiro na Matyazo, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngororero, Abayobozi mu Nzego z'Umutekano zikorera mu Karere ka Ngororero, abo mu muryango wa Padiri Augustin NKEZABERA, Abapadiri n'abandi bihayimana.

Nyuma y'igitambo cya Misa hatanzwe ubuhamya ku butwari bwaranze padiri Nkazabere ubwo yarwanaga ku batutsi bari bamuhungiyeho kuri paroisse ya Muaramba kugeza ubwo nawe yishwe urw'agashinyaguro abicanyi bakamujugunya mu gihuru cy'amahwa.
Nyuma habayeho gusura no gushyira indabo ku mva ishyinguyemo Padiri Augustin NKEZABERA no kumva impanuro z'abayobozi bitabiriye uyu muhango.


Ngororero: Imigezi ya Nyabarongo, Satisnyi na Rubagbaga igiye kurushaho kubyazwa umusaruro

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana UWOHOREYE N. Patrick,…

Read more →

Ngororero: "Guha umuturage serivisi nziza si impuhwe uba umugiriye ahubwo ni inshingano zawe" Mayor Nkusi

Umuyobozi w'Akarere  Bwana Nkusi Christophe yakiriye indahiro z'abahesha b'inkiko batari ab'umwuga na ba noteri ba Leta  17 bakorera mu ifasi…

Read more →

Ngororero: Irushanwa “Gera ku Ntego” 2026 ryahaye imbaraga urubyiruko rwihangira imirimo

Ku wa 4 Werurwe 2026, mu Karere ka Ngororero habereye irushanwa ryiswe “Gera ku Ntego Business Competition 2026”, ryabereye kuri Kabaya Telecenter –…

Read more →

Ngororero: Perezida wa DPMC yasabye ko imirimo yo kubaka bigo nderabuzima bya Kabaya na Muhororero zihutishwa

Perezida wa DPMC (Komite Ishinzwe Gucunga Imishinga ku Rwego rw’Akarere), akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana…

Read more →

Ngororero: Urubyiruko ruzaterwa inkunga mu guhanga imirimo y'ubuhinzi

Uyu munsi kuwa 31/03/2026 habaye inama y’Umushinga w’Urubyiruko mu Kwihangira Imirimo mu buhinzi (YEA-R), iyobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi…

Read more →

Ngororero: Ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa abaturage

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/03/2026 abaye  inama y’itsinda rishinzwe gukurikirana ikemurwa ry'ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage ku…

Read more →

Ngororero: abadepite bifatanije n'abaturage mu muganda rusange

Umuganda rusange ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Werurwe wabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa…

Read more →

Ngororero:Imiryango 577 yaraye ivuye ahashyira ubuzima bwayo mu kaga

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu  BwanaUWIHOREYEPatrick, ari kumwe n’itsinda ry’abatekinisiye, biriwe bagenzura imihanda…

Read more →

Ngororero: Kurwanya imirire mibi n'igwingira birakomeje

Kuri uyu wa 25/03/2026 habaye inama y’Gahunda y’Akarere yo Kurwanya Imirire mibi no Guteza imbere Imikurire y’Umwana (DPEM-CD). Iyi nama yayobowe na…

Read more →
-->