Ngororero: Guverineri Habitegeko yashimiye abaturage b'umurenge wa Kageyo uburyo bakoresha neza inkunga bahabwa

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko Francois yashoje uruzinduko rw'iminsi 2 yagiraga mu Karere ka Ngororero. Yarushoreje mu murenge wa Kageyo aho yitabiriye inteko y'abaturage abagaragariza ibyishimo atewe nuko asanze inkunga yo kwivana mu bukene bagenerwa n'umushinga Give Directly bayikoresha neza.

Atangira uruzinduko rwe muri aka karere kuwa 25/07/20222 yabanje kugirana inama na Bureau y'Inama Njyanama y'Akarere na Komite Nyobozi yako;
bungurana ibitekerezo ku mikorere n'imikoranire, iterambere ry'akarere n'imihigo y'umwaka w'ingengo y'imali wa 2022/2023.
Nyuma y'iyi nama yatanze ikiganiro  ku bwisungane mu kwivuza yageneye abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abahagarariye inganda n'amakoperative. Yaberetse uburyo umuyobozi mwiza akora ubukangurambaga mu bo ayoboye bityo bakitabira gahunda za Leta ku bwende bwabo batagombye gusunikwa cyangwa kwibutswa.


 Aha yasabye abayobozi b'inzego zitandukanye gukora neza ku buryo abaturage babagirira icyizere gihagije bityo bakajya bishyura ubwisungane mu kwivuza batagombye kubyibutswa.
Ku munsi wa 2 w'uruzinduko rwe, Guverineri Habitegeko yifashishije ikoranabuhanga rya video conference atanga ikiganiro ku mihigo cyakurikiwe n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu gihugu hose.

Yakomeje ajya gusura ahazubakwa ibitaro by'Akarere bya Muhororo. Ibi bitaro bimaze imyaka 70 byubatswe bikeneye inyubako nshya. Nyuma yo gusura sites 2 hakozwe inama yo guhitamo ahabereye kurusha ahandi hakubakwaho ibi bitaro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage


Inama yahuje Guverineri n'intumwa za Minisiteri y'ubuzima, iz'ikigo cy'igihgu gishinzwe ingufu REG, icy'Amazi n'umutungo kamere, icy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro RMB, icy'amazi,isuku n'isukura WASSAC,  Ngororero Mining Company n'iz' ikigo cy'Igihugu cy'ubutaka. Hari kandi abagize Biro y'Inama Njyanama y'Akarere, Komite Nyobozi, inzego z'umutekano, Umuyobozi mukuru  w'ibitaro bya Muhororo n'abandi batekinisiye mu buzima n'ubwubatsi. Nyuma yo kungurana ibitekerezo hashyizweho itsinda ryazasuzuma uko ibitaro byakubakwa kuri site yaba yegereye aho ibitaro bishaje byubatse mu murenge wa Gatumba.

Ku gicamunsi Guverineri yashoje uruzinduko rw'akazi yagiriraga mu karere ka Ngororero yitabira inteko y'abaturage mu kagari ka Mukore mu murenge wa Kageyo.
Aba baturage bafite umuterankunga  Give Directly ugenera buri rugo 821,000 frws yo kwivana mu bukene. Umunyambanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kageyo Bizimana Jean d'Amour yemeje ko iyi nkunga yatumye abaturage bakemura ibibazo bibangamiye nko kudatura heza, kugira imirire mibi n'igwingira, gucikisha amashuli kw'abana,.. Bwana Bizimana yagaragaje ko ingo zimaze kubona inkunga ari 4417, imiryango yihangiye imirimo (ubucuruzi, ubudozi, ububaji, soudure), indi ikagura imishinga y'ubucuruzi ni 331, ingo zaguze inka ni 915, ingo zaguze amatungo magufi (ihene, intama, ingurube) ni 629, ingo zaguze matelas  ni 846, ingo zaguze ibibanza ni 35, ingo zasannye amazu ni 105. Ingo zose zifite ubwiherero naho kwishyura ubwisungane mu kwivuza biri ku kigero cya 66,51%. Aha abaturage bemeje ko kuri 15/08/2022 bazaba bishyuye ubwisungane mu kwivuza 100%.

.Abaturage ubwabo bitangira ubuhamya bw'ibyo bamaze kugeraho.


Guverineri yabasabye ko ayo mafaranga yababera umugisha aho kubabera umuvumo akaba ibuye fatizo ryo gusezerera ubukene.
Yabasabye kwita mbere na mbere ku buzima bwabo bishyura ubwisungane mu kwivuza no kwizigamira muri Ejo Heza, gutura heza, kugira isuku haba mu ngo no ku mubiri.

Guverineri habitegeko mu kiganiro kirambuye yagiranye nabo yabashimiye uburo bakoresha neza inkunga bahawe yifatanya nabo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika washyize umuturage kw'isonga. Abaturage bagaragaje ibyishimo byo kuba Umukuru w'Igihugu adahwema kubazirikana no kuba basuwe n'Umuyobozi w'Intara. Mu ndirimbo no mu midiho bagaragaje ko bakeye ku mutima bashimira ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu bwatumye batera intambwe igaragara mw'iterambere. 


Ngororero: Imigezi ya Nyabarongo, Satisnyi na Rubagbaga igiye kurushaho kubyazwa umusaruro

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana UWOHOREYE N. Patrick,…

Read more →

Ngororero: "Guha umuturage serivisi nziza si impuhwe uba umugiriye ahubwo ni inshingano zawe" Mayor Nkusi

Umuyobozi w'Akarere  Bwana Nkusi Christophe yakiriye indahiro z'abahesha b'inkiko batari ab'umwuga na ba noteri ba Leta  17 bakorera mu ifasi…

Read more →

Ngororero: Irushanwa “Gera ku Ntego” 2026 ryahaye imbaraga urubyiruko rwihangira imirimo

Ku wa 4 Werurwe 2026, mu Karere ka Ngororero habereye irushanwa ryiswe “Gera ku Ntego Business Competition 2026”, ryabereye kuri Kabaya Telecenter –…

Read more →

Ngororero: Perezida wa DPMC yasabye ko imirimo yo kubaka bigo nderabuzima bya Kabaya na Muhororero zihutishwa

Perezida wa DPMC (Komite Ishinzwe Gucunga Imishinga ku Rwego rw’Akarere), akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana…

Read more →

Ngororero: Urubyiruko ruzaterwa inkunga mu guhanga imirimo y'ubuhinzi

Uyu munsi kuwa 31/03/2026 habaye inama y’Umushinga w’Urubyiruko mu Kwihangira Imirimo mu buhinzi (YEA-R), iyobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi…

Read more →

Ngororero: Ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa abaturage

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/03/2026 abaye  inama y’itsinda rishinzwe gukurikirana ikemurwa ry'ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage ku…

Read more →

Ngororero: abadepite bifatanije n'abaturage mu muganda rusange

Umuganda rusange ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Werurwe wabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa…

Read more →

Ngororero:Imiryango 577 yaraye ivuye ahashyira ubuzima bwayo mu kaga

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu  BwanaUWIHOREYEPatrick, ari kumwe n’itsinda ry’abatekinisiye, biriwe bagenzura imihanda…

Read more →

Ngororero: Kurwanya imirire mibi n'igwingira birakomeje

Kuri uyu wa 25/03/2026 habaye inama y’Gahunda y’Akarere yo Kurwanya Imirire mibi no Guteza imbere Imikurire y’Umwana (DPEM-CD). Iyi nama yayobowe na…

Read more →
-->