Ngororero: Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Mursira yasabye abubakiwe amazu kuyafata neza
Minisitiri wa Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA)
Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero aho we n’itsinda yari ayoboye yaje gutaha amazu yubakiwe abaturage batishoboye basenyewe n'ibiza batujwe kuri site ya Cyansi, mu kagari ka Kazabe mu murenge wa Ngororero.
Minisitiri yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame buhora buzirikana iterambere ry'Umuturage agahora ku isonga.
Yagize ati: "umuturage iyo ahuye n'ikibazo agomba gutabarwa kuko ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu bwamushyize ku isonga."
Yabasabye kuzifata neza asaba abagituye mu manegeka kuhimuka bagatura heza kandi neza mu mazu afite ubudahangarwa.
Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 yavuze ko Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza gukangurira bene amazu kuyafata neza.
Avuga ku myiteguro y'imvura y'umuhindo izagwa ari nyinshi Mayor Nkusi yagize ati:
"Turi kwitegura imvura nyinshi nkuko meteo Rwanda yabitangaje, twashyizeho ahantu 4 hashobora kwakira abaramuka bahuye n"ibiza (evacuation sites). Turasaba abaturage gukomeza kwitegura guhangana n'ibiza bishobora gutungurana bakurikiza neza inama bagirwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi ndetse n'ubuyobozi bubegereye."
Abaturage bagaragaje ibyishimo baterwa no kuba baravuye mu mazu atari ashobotse ku buryo bararaga badasinziriye batinya ko batwarwa n'ibiza; bashimira Ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu bwabatabaye bakaba batuye heza kandi batekanye.
Abashyitsi bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere n'Umuyobozi w'umurenge wa Ngororero