Ngororero: Umuganura wuje ubusabane, ibyishimo n'umunezero

Hirya no hino mu midugudu 419 igize Akarere ka Ngororero hizihijwe umunsi w'umuganura 
ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuganura isoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo Kwigira".
Ku rwego rw'Akarere  wizihirijwe mu murenge wa Hindiro. 
Umunsi waranzwe no kuganura, kuganuza, gutanga imbuto no kugaburira abana indyo yuzuye. Umunsi waranzwe kandi n'ibirori byarimo imbyino, imivugo, n'indirimbo z'abahanzi batandukanye.
By'umwihariko habayeho gushimira ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Abubakiwe bari barasenyewe n'ibiza bashyikirije ubuyobozi bw'Akarere ubutumwa butandukanye buzagezwa ku Mukuru w'Igihugu mu rwego rwo kumushimira ko yabatuje heza.

Umuyobozi w'Akarere yavuze ku mavu n'amavuko y'Umuganura mu Rwanda ko wari ikimenyetso cy'umuco mwiza uhuza abanyarwanda b'ingeri zose ufite byinshi agasangira n'ufite ibidahagije. Yasabye abaturage gukomera kuri uwo muco ushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda. 
Yabasabye gusubiza amaso inyuma bagasigasira ibyagezweho baharanira iterambere rirambye.
Ibirori byitabiriwe kandi n' Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage @MukunduhirweBe, bamwe mu bajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Hindiro.


Ngororero: Abasenateri basuye ibikorwa bifasha mu guhanga imirimo

Itsinda  ry'Abasenateri bo muri   Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi,  ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…

Read more →

Amashuli yashishikarijwe gukoresha ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri

Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…

Read more →

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…

Read more →

Ngororero: Imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza yasuwe.


Kuri uyu wa 02 Kamena 2026, hasuwe zimwe mu nzu zubakiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero hagamijwe kureba inkunga bahawe,…

Read more →

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: Minisitiri Biruta yifatanije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabereye mu murenge yose igize Akarere ka Ngororero. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: GS Muhororo yahushye buji 75

GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Intumwa ya rubanda yiriranywe na rubanda

Uruzinduko rw' Intumwa za rubanda mu Karere ka Ngororero muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe gukangurira abahinzi…

Read more →

Ngororero: Abadepite basuzumye uko ibikorwa by'ubuhinzi byifashe mu Karere

Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riyobowe na Hon. Pie Mugabo batangiye  uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Ku munsi wa mbere…

Read more →
-->