Ngororero: Umufatanyabikorwa HEIFER International muri gahunda yo gutanga inka 100 z'umukamo

Muri gahunda yo gushyira umuturage ku isonga,  Rwanda Dairy Development Project II ishyirwa mu bikorwa n'umuryango mpuzamahanga HEIFER International, yatanze inka z'umukamo 20 zihaka kandi zifite ubwishingizi mu murenge wa Gatumba. Zubakiwe ibiraro bya kijyambere; zaje ziherekejwe n'ibikoresho byo kuzitaho birimo amapompe, umunyu n'imiti.
Ni mu rwego rwa gahunda yo  kuzatanga inka 100 z'umukamo mu mirenge itanu ariyo Nyange, Gatumba, Kavumu, Bwira na Kageyo.

Abagenerwabikorwa ba HEIFER International bavuze ibigwi byayo byatumye borora kijyambere kubera amahugurwa bahabwa ndetse n'imbuto y'ubwatsi bw'amoko anyuranye.
Bashimiye Ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame washyizeho gshunda ya Girinka munyarwanda yatumye abaturage bava mu bukene kandi bakagira imibereho myiza.
Abahawe inka bibukijwe ko bagomba kuzifata neza kugirango zizatange umusaruro uhagije kandi bakazitura uwabagabiye boroza bagenzi babo.
Umuyobozi w'Akarere Nkusi Christophe yavuze ko mu Karere ka Ngororero gahunda ya Girinka  yazahuye abaturage bakava mu bukene bwabazahaje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu Karere ka Ngororero hamaze gutangwa inka 14261 muri gahunda ya Girinka.  Yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye babigizemo uruhare asaba abaturage kuzifata neza zikabaha amata ahagije, amafaranga n'ifumbire bityo bagasezerera ubukene,  bakagira umuryango ushoboye kandi utekanye .

Igikorwa cyaranzwe no guha abana amata no gusura umwe mu miryango yorojwe inka.
Cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe, Umuhuzabikorwa wa HEIFER international RDDP II mu Ntara y’Iburengerazuba n'itsinda yari ayoboye, intumwa za Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi, abayobozi b'Inzego z'Umutekano, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Gatumba.
 


Ngororero: abakandida 6356 barimo gukora ikizamini cya Leta gisoza amashul iabanza

Muri iki gitondo  kuri GS Rususa Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'intumwa za NESA n'inzego z'umutekano ayoboye igikorwa cyo gutangiza ku…

Read more →

Ngororero: Abaturage bibukijwe ko bagomba guca ukubiri n'ubujiji

Kimwe no hirya no hino mu gihugu mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 32 u Rwanda rumaze rubohowe. 
Ibirori…

Read more →

Ngororero: PSF y'Intara y'Iburengerazuba yagabiye inka abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu

Urugaga rw'Abikorera bo mu Ntara y'Iburengerazuba baremeye ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.  
Abikorera bahagarariye abandi mu Turere…

Read more →

Ngororero: Umushinga CACCE wasuzumye aho ugeze mu bikorwa

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, UWIHOREYE Patrick, yayoboye inama igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu ishyirwa…

Read more →

Ngororero: Irerero ITETERO ryahawe igihembo cyo ku rwego rw'Igihugu

Muri Hotel UBUMWE iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage  MUKUNDUHIRWE BENJAMINE; ari…

Read more →

Ngororero: Uburenganzira bw'umwana bwubahirizwe na buri wese: Meya Nkusi

Kuri GS GISEBEYA
mu murenge wa
Kabaya hizihirijwe Umunsi w' Umwana w'Umunyafurika ku rwego rw'Akarere
ku nsanganyamatsiko igira iti "Ndera neza, Nkure…

Read more →

Ngororero: Inama Njyanama yemeje ingengo y’Imari ya 2026-2027 ingana na 43,000,587,593 frws.

Inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngororero irateranye iyobowe n'Umuyobozi wayo Madamu Nyiramasengesho Jeannette 
Ku murongo w'ibyigwa hari:
-…

Read more →

Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →
-->