Ngororero: Irerero ITETERO ryahawe igihembo cyo ku rwego rw'Igihugu

Muri Hotel UBUMWE iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage  MUKUNDUHIRWE BENJAMINE; ari kumwe n'umuyobozi w'irerero ryo mu rugo ryitwa  ITETERO rikorera mu Murenge wa Kabaya , Akagari ka Busunzu, bitabiriye inama yaranzwe no guhemba Uturere twitwaye neza. haba mu mikorere ya Home based ECD ndetse n'imidugudu y'icyitegererezo iri ku rwego rw'Igihugu yatumiwe na Imbuto Foundation.
Inama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye barimo inzego za Leta (MINALOC, LODA, NCDA, MOYA), abahagarariye bamwe muri ba Vice Mayors bahagarariye Uturere 10 turimo National IDP Model Villages, ndetse na ba Vice Mayors 5 (umwe muri buri Intara) ahagaragara irerero ryabaye irya mbere mu Intara  mu mikorere myiza. 
Nyuma y'uko habaye isuzuma ry'imikorere y'amarerero yose mu gihugu;
1.Hashimwe  Uturere 5 dufite Imidugudu y'icyitegererezo yabaye iya mbere,
2. Hashimiwe kandi Uturere 5 twagize irerero ryabaye irya mbere mu Intara, harimo n'Akarere ka Ngororero aho Home Based ECD yitwa Itetero yahembwe 903.714Frws azafasha mu kwita ku nyubako ya ECD Communautaire iyi HBECD izashamikiraho.
Intumwa z'Akarere ka Ngororero zafashe ingamba zo gukomeza kwita ku marerero kugirango abashe gutanga service zose zihatangirwa kandi neza.
Hanasabwe ko kandi Uturere turushaho gukurikirana abantu bari muri IDP model villages kugirango barusheho kugira imibereho myiza.
Inama yayobowe na DG wa Imbuto Foundation afatanyije n'umushyitsi mukuru ariwe Umunyamabanga uhoraho wa MIGEPROF


Ngororero: Umushinga CACCE wasuzumye aho ugeze mu bikorwa

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, UWIHOREYE Patrick, yayoboye inama igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu ishyirwa…

Read more →

Ngororero: Irerero ITETERO ryahawe igihembo cyo ku rwego rw'Igihugu

Muri Hotel UBUMWE iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage  MUKUNDUHIRWE BENJAMINE; ari…

Read more →

Ngororero: Uburenganzira bw'umwana bwubahirizwe na buri wese: Meya Nkusi

Kuri GS GISEBEYA
mu murenge wa
Kabaya hizihirijwe Umunsi w' Umwana w'Umunyafurika ku rwego rw'Akarere
ku nsanganyamatsiko igira iti "Ndera neza, Nkure…

Read more →

Ngororero: Inama Njyanama yemeje ingengo y’Imari ya 2026-2027 ingana na 43,000,587,593 frws.

Inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngororero irateranye iyobowe n'Umuyobozi wayo Madamu Nyiramasengesho Jeannette 
Ku murongo w'ibyigwa hari:
-…

Read more →

Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →
-->