Ngororero: Abaturage bibukijwe ko bagomba guca ukubiri n'ubujiji

Kimwe no hirya no hino mu gihugu mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 32 u Rwanda rumaze rubohowe. 
Ibirori byabanjirijwe no gusura ibikorwaremezo byagezweho birimo amazi, amashanyarazi. Imihanda n'imidugudu yubakiwe abaturage batishoboye  basenyewe n'ibiza. 
Abatuye mu mudugudu wa Cyansi mu kagari ka Kazabe umurenge wa Ngororero bose imvugo ni imwe: "twari dutuye ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwacu mu kaga ntitwasinziraga kuko isaha ku isaha twumvaga inzu zatugwira cyangwa inkangu ikadutwwra. Ubu turaryama tugasinzira, duharanira kwiteze imbere nta nkomyi. Mudushimire Umuyobozi Mukuru w'Igihugu cyacu uhora atuzirikana akadushyira ku isonga. Yatuvanye mu ivundi adutuza mu inyumba."
Igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere , abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, abayobozi b'amadini n'amatorero, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Ngororero 
Ibirori byatangijwe n'umupira w'amaguru wahuje ikipe y'inzego z'umutekano n'iy'abaturage b'umujyi wa Ngororero Morning Star. 
Umukino warangiye inzego z'umutekano zitsinze 1-0.
Ibirori byaranzwe kandi na: 
- imurikabikorwa ryiganjemo iby'ubuhinzi n'ubworozi n'iby'imyuga;.
- kugaburira abana indyo yuzuye ;
- ibiganiro bitandukanye byashimiraga ingabo zabohoye u Rwanda;
- Imbyino,  indirimbo n'imivugo byarataga ubutwari bw'ingabo zabohoye u Rwanda, imiyoborere myiza n'intambwe imaze guterwa mu iterambere. 
Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere ka Ngororero  mu mpanuro yagejeje ku mbaga yitabiriye ibirori, yavuze ko kubohoka kwa nyabyo ari uguca ukubiri n'ubujiji kuko bituma habaho kugira ibitekerezo  bihamye, guharanira iterambere,  abantu bakava mu bukene basigasira umutekano wo musingi wa byose.
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yavuze ko kubohora u Rwanda bitagarukiye ku guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi gusa ahubwo ko byabaye no gusubiza umunyarwanda agaciro bizira ivangura, akarengane no kuvutsa uburenganzira bwa muntu bamwe mu bana b'u Rwanda.
Ati kubera kubohora Igihugu  abaturage bariho mu mudendezo: bafite umutekano,  bafite ibikorwa remezo,  bahabwa serivisi zitandukanye nziza kandi zihuse. 
Yashimiye ingabo zari iza FPR INKOTANYI ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwitange bwaziranze mu kubohora u Rwanda n'abanyarwanda.
Yasabye buri wese gusigasira ibyagezweho no kugendera kure ibyatumye u Rwanda rugwa mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati dukomere ku bumwe bwacu kuko nizo mbaraga zacu kandi dukomeze intambwe idatsikira mu ntego. Ibirori byasojwe n'ubusabane.


Ngororero: abakandida 6356 barimo gukora ikizamini cya Leta gisoza amashul iabanza

Muri iki gitondo  kuri GS Rususa Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'intumwa za NESA n'inzego z'umutekano ayoboye igikorwa cyo gutangiza ku…

Read more →

Ngororero: Abaturage bibukijwe ko bagomba guca ukubiri n'ubujiji

Kimwe no hirya no hino mu gihugu mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 32 u Rwanda rumaze rubohowe. 
Ibirori…

Read more →

Ngororero: PSF y'Intara y'Iburengerazuba yagabiye inka abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu

Urugaga rw'Abikorera bo mu Ntara y'Iburengerazuba baremeye ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.  
Abikorera bahagarariye abandi mu Turere…

Read more →

Ngororero: Umushinga CACCE wasuzumye aho ugeze mu bikorwa

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, UWIHOREYE Patrick, yayoboye inama igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu ishyirwa…

Read more →

Ngororero: Irerero ITETERO ryahawe igihembo cyo ku rwego rw'Igihugu

Muri Hotel UBUMWE iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage  MUKUNDUHIRWE BENJAMINE; ari…

Read more →

Ngororero: Uburenganzira bw'umwana bwubahirizwe na buri wese: Meya Nkusi

Kuri GS GISEBEYA
mu murenge wa
Kabaya hizihirijwe Umunsi w' Umwana w'Umunyafurika ku rwego rw'Akarere
ku nsanganyamatsiko igira iti "Ndera neza, Nkure…

Read more →

Ngororero: Inama Njyanama yemeje ingengo y’Imari ya 2026-2027 ingana na 43,000,587,593 frws.

Inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngororero irateranye iyobowe n'Umuyobozi wayo Madamu Nyiramasengesho Jeannette 
Ku murongo w'ibyigwa hari:
-…

Read more →

Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →
-->