Ngororero: Muri NST2 kirazira kugenda biguru ntege- Mayor Nkusi
Kuri uyu wa kane tariki ya 5/09/2024 muyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo yaguye ku buzima rusange bw'Akarere.
Ibyaganiriweho:
- imikorere n'imikoranire
-kongera ubukangurambaga mu baturage kuri gahunda za Leta: gahunda yo kwivana mu bukene (Graduation) , ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza,
- igihembwe cy'ihinga 2025A
- imyiteguro y'itangira ry'amashuli
- ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage
- icyorezo cy'indwara y'ubushita bw'inkende
- kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage.



Nyuma yo kuganira ku buzima rusange bw'Akarere mayor Nkusi yibukije buri wese ko kizira kugenda biguru ntege, ko muri NST2 ari ukongera umuvuduko kuko ibyakagombye gukorwa mu myaka 7 bizakorwa mu myaka 5 gusa.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari twakoze neza mu kuzamura ibipimo bya gahunda za Leta nk'uwa Karambo mu murenge wa Gatumba na Kabarondo mu murenge wa Bwira basangije bagenze babo imikorere iboneye yatumye bagera ku ntego. Bashimiwe mu ruhame.
Abaranzwe no kugenda biguru ntege muri gahunda za Leta bagawe ku mugaragaro.
Abitabiriye inama basabye gukora neza bakesa imihigo kuko "niyo ndorerwamo y'imikorere yacu".

Iyi nama yitabiriwe n'abandi bagize Komite Nyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere, abayobozi b'imirenge n'utugari, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abayobozi b'amashami n'abatekinisiye b'Akarere.
Uyu munsi kandi hakomeje igikorwa cyo gutanga ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cy'indwara y'ubushita bw'inkende (Mpox):
- Ku bufatanye n'ubuyobozi bwa koperative y'abamotari "Gerayo Amahoro ", ubw'ikigo nderabuzima cya Rubona, Police Station ya Gatumba, n'ubuyobozi bw'Akagari ka Gatumba ubutumwa bwatanzwe mu cyiciro cy'abamotari zone ya Gatumba. Basobanuriwe uburyo iyi ndwara yandura, ibimenyetso byayo n'uburyo bwo kuyirinda.
Ubutumwa bwatanzwe n'umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Rubona.

- Ubu butumwa bwanatanzwe mu nama yahuje ubuyobozi bw'Akarere n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge n'ab'utugari, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere n'abayobozi b'amashami.
Bwatanzwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe Benjamine wasabye inzego zose guhuza imbaraga iki cyorezo kigakumirwa. Muri iki gihe twitegura itangira ry'amashuri imbaraga zirashyirwa mu mashuli kugira ngo hatagira umunyeshuli wayanduza bagenzi be. Buri shuli rigomba kugira ubukarabiro buhagije bufasha abanyeshuli kunoza isuku y'intoki bityo ntihabe hagira uwanduza undi.
Uyu munsi mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakomeje. Abakozi b'Akarere bibutse abahoze…
Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB-SPIU), habaye inama yo gukangurira no gushishikariza abaturage…
Umuyobozi w'Akarere, Bwana NKUSI Christophe, yakiriye itsinda rigizwe n’abakozi ba UN Women na MINEMA, riyobowe n’Umusesenguzi ushinzwe Guhuza Gahunda…
Kuri uyu wa 10/06/2026 habaye inama yari igamije gukemura ibibazo bibangamiye ubugenzuzi bw’iyubahirizwa ry’amabwiriza areba ahantu hahurira abantu…
Intumwa za Banki y'Isi zasuye Akarere ka Ngororero zireba uko amazu yubakiwe abaturage basenyewe n'ibiza ameze. Ni amazu yubatswe ku nkunga y'iyi…
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero.
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…
ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Muri uyu mwanya harimo kwibukwa abari abakristo b'Itorero ADEPR…
Itsinda ry'Abasenateri bo muri Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi, ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…
Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…