Ngororero: Imboni y'Akarere muri Guverinoma yibukije abaturage kwitwararika ku isuku
Umuganda rusange ngarukakwezi usoza uk'Ukwakira waranzwe no gutera ibiti hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Ngororero.
Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu akaba n'Imboni y'Akarere muri Guverinoma Hon. Visenti Biruta yifatanije n'abaturage b'Akarere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro , mu Kagari ka Gatega, Umudugudu wa Kagarama kuri site ya Rucano
ahatewe ibiti bisanzwe bivangwa n'imyaka 3,929 n'iby'imbuto ziribwa 300 ku buso bungana na hegitari 14.
Igikorwa cyitabiriwe n'inzego zitandukanye harimo abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Hindiro.
Mu kiganiro yagiranye n'abitabiriye umuganda Minisitiri Biruta yagarutse ku kamaro k'igiti mu buzima bwa buri munsi by'umwihariko iby'imbuto ziribwa bifasha mu kurwanya imirire mibi n'igwingira.
Yasabye ko buri muryango wagira nibura ibiti 3 by'imbuto, ahatari ibiti hose bikahaterwa. Yashimiye abitabiriye umuganda kuba baje ari benshi landi bakeye abasaba gukomeza muri uwo mujyo.
Yagarutse ku isuku n'isukura bigomba kwimakazwa mu ngo zose bigaherekezwa no gukunda umurimo, kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye wuje indangagaciro
nyarwanda bityo "tugakomeza gukataza mu iterambere."
Abitabiriye umuganda bahawe ikaze n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe washimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame buhora buzirikana iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.
Uyu munsi mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakomeje. Abakozi b'Akarere bibutse abahoze…
Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB-SPIU), habaye inama yo gukangurira no gushishikariza abaturage…
Umuyobozi w'Akarere, Bwana NKUSI Christophe, yakiriye itsinda rigizwe n’abakozi ba UN Women na MINEMA, riyobowe n’Umusesenguzi ushinzwe Guhuza Gahunda…
Kuri uyu wa 10/06/2026 habaye inama yari igamije gukemura ibibazo bibangamiye ubugenzuzi bw’iyubahirizwa ry’amabwiriza areba ahantu hahurira abantu…
Intumwa za Banki y'Isi zasuye Akarere ka Ngororero zireba uko amazu yubakiwe abaturage basenyewe n'ibiza ameze. Ni amazu yubatswe ku nkunga y'iyi…
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero.
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…
ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Muri uyu mwanya harimo kwibukwa abari abakristo b'Itorero ADEPR…
Itsinda ry'Abasenateri bo muri Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi, ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…
Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…