Ngororero: Ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira cyahagurukiwe
Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y'butegetsi bw'iguhugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Hon. Ingabire Assumpta yatangije icyumweru cyo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu Karere ka Ngororero ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ni uwacu nakure neza".



Muri iki gikorwa Ministiri Ingabire yari kumwe na Guverineri w'intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko François, Nyampinga w"u Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine, Perezida w'Iinama Njyanama y'Akarere Madame Nyiramasengesho Jeannette, abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, abafatanyabikorwa, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abayobozi b'amadini n'amatorero, abavuga rikumvikana n'abaturage b'umurenge wa Ngororero.
Mu gutangiza iki gikorwa Minisitiri Ingabire n'abo bari kumwe basuye irerero ry'abana rya Muhororo mu kagari ka Rugogwe aho batunganije umurima w'igikoni batera imboga n'ibiti by'imbuto nyuma baza kugaburira abana indyo yuzuye





Mu gukangurira ababyeyi yasanze kuri iri rerero guhashya imirire mibi n'igwingira Minisitiri Ingabire yabasabye kwita ku bana haba ku mirire haba kw'isuku kandi bakaboneza urubyaro babyara abo bashoboye kurera.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe avuga ku kibazo cy'igwingira yagize ati: "Ni igisebo kuri twe kuba turi aba mbere mu kugira imirire mibi, biduteye ipfunwe". Yavuze ku ngamba Akarere kafashe mu guhangana n'iki kibazo: kurwanya ku buryo bwimbitse amakimbirane miryango kuk byagaragaye ko imiryango ibanye nabi ariyo igaragaramo imirire mibi, gukangurira abaturage kwishakamo ibisubizo bubaka imirima y'ibikoni no gutera ibiti by'imbuto, abafatanyabikorwa binjije mu bikorwa byabo guhunda yo kurwanya imirire mibi, urubyiruko rwinjiye mu bikorwa byo kurwnya imirire mibi mu miryango yabo, igikoni cy'umudugudu kirakora hirya no hino, ubukangurambaga bwo kurwanya inda zitateganijwe mu banagavu kuko abana bavuka kuri ubu buryo bahura n'imirire mibi, hashyizweho gahunda yitwa "Mfata ngufata nundekura umbazwe" n'izindi.


Mayor Nkusi yashimiye Nyampinga w'u Rwanda 2022 ubushake yagaragaje mu kwegera abaturage b'Akarere ka Ngororeyo mu guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira
Yashimiye abafatanyabikorwa yizeza ko uru rugamba ruzaneshwa.
Nayampinga w'u Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine yasabye ababyeyi kwita ku bana kuko nibo Rwanda rw'ejo. Yasabye urubyiruko gushishikariza ababyeyi kugira imyumvire ituma imirire mibi icika mu Karere ka Ngororero.
Guverineri Habitegeko yavuze ko umwana wagwingiye aba ari igihombo ku muryango no ku gihugu muri rusange.

Yashimiye urubyiruko, abafatanyabikorwa, inzego z'abagore, amadini n'amatorero uruhare bafite mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Yasobanuye ko igitera imirire mibi ari amakimbirane mu miryango, imyumvire y'ababyeyi batazi gutegura indyo yuzuye, ababyeyi batita ku bana. Yavuze ko kubera abafatanyabikorwa nta gyshidikanta ko iki kibazo kizaranduranwa n'imizi.

Imbere y'imbaga yari yitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n'igwingira mkuri stade ya ngororero Minister Ingabire Assumpta yavuze ku ngaruka mbi ziterwa n'igwingira nk'idindira ry' ubukungu n'iterambere. Yasabye imiryango kwirinda amakimbirane, gushishikarira gutegurira abana indyo yuzuye no kubashyira mu marerero.
Mu karere ka Ngororeo abana bafite imirire mibi baragera kuri 50,5% naho ku rwego rw'igihugu barabarirwa muri 33%.
Uyu munsi mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakomeje. Abakozi b'Akarere bibutse abahoze…
Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB-SPIU), habaye inama yo gukangurira no gushishikariza abaturage…
Umuyobozi w'Akarere, Bwana NKUSI Christophe, yakiriye itsinda rigizwe n’abakozi ba UN Women na MINEMA, riyobowe n’Umusesenguzi ushinzwe Guhuza Gahunda…
Kuri uyu wa 10/06/2026 habaye inama yari igamije gukemura ibibazo bibangamiye ubugenzuzi bw’iyubahirizwa ry’amabwiriza areba ahantu hahurira abantu…
Intumwa za Banki y'Isi zasuye Akarere ka Ngororero zireba uko amazu yubakiwe abaturage basenyewe n'ibiza ameze. Ni amazu yubatswe ku nkunga y'iyi…
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero.
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…
ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Muri uyu mwanya harimo kwibukwa abari abakristo b'Itorero ADEPR…
Itsinda ry'Abasenateri bo muri Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi, ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…
Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…