Isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 26. Mu mirenge abaturage batashye ibyagezweho bashima ubuyobzi bwiza
Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2020 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame Uwambajemariya Florence yifatanije n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero n'abaturage b'umurenge wa Muhanda mu gutaha bimwe mu bikorwa Akarere kagezeho muri iyi myaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye.
Hatashywe amazu ajyanye n'igihe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Kazuba yubatswe ku buryo bwa 4 in 1 afite agaciro ka 132,808,059 frws.
Bamwe mu baturage bahawe amazu Harerimana Jean Damascene na Mbatuyehako Agnes bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Republika uhora azirikana umuturage amushakira imibereho myiza.
Batanze ubuhamya ko bamaze imyaka 7 batagira aho kuba dore ko babarirwa mu batishoboye.
Bagize bati Umuyobozi mukuru w'Igihugu yacu yatubohoye ku butegetsi bwaranzwe n'imiyoborere mibi yoretse u Rwanda mw'icuraburindi rya jenoside yakorewe abatutsi none ubu yadushyize kw'isonga atubohora ku ngoyi y'ubukene.

ES w'intara Mme Uwambajemariya Florence


ES w'Intara, Mayor n'umuyobozi w'inkeragutabara bareba niba amazu yujuje ibisabwa byose
Mayor NDAYAMBAJE Godefroid wakiriye umushyitsi mukuru yagize ati ibi byose bikomoka ku miyoborere myiza dukesha Intore izirusha intambwe.
Yavuze ko kuba abaturage batishoboye bubakirwa amazu meza yo guturamo ari umusaruro w'umurongo mugari watanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika wo guhoza umuturage kw'isonga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame Uwambajemariya Florence yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero bwikirije intero y'Umukuru w'Igihugu yo gushyira umuturage kw'isonga.
Yanavuze ko kubonera igisubizo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage ari intego y'ubuyobozi bwimakaje imibereho myiza y'abaturage.
Yasabye abahawe amazu kuyafata neza no kuyagirira isuku kandi bagaharanira kuzamuka mu ntera bava mu kiciro cy'ubudehe barimo ubu.
Uyu mudugudu wa Kazuba ufite ibikorwa remezo birimo umuhanda, amazi n'amashanyarazi.


Harerimana Jean Damascene n'umudamu we mu nzu bubakiwe
Mu murenge wa Nyange naho mu rwego rwo kwishimira ibyiza byagezweho mu kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 26, mu mudugudu w'ikitegererezo wa Vungu habereye ibirori byo kwishimira ibyiza abaturage bagezeho uyu mwaka, harimo gukangurira abaturage gutanga MUSA 2020-2021 uyu mudugudu ukaba wararangije kwishyura.
Hari kandi na gahunda ya Dusasirane muri uyu mudugudu aho buri muryango uhabwa Matelas binyuze mu kwishyirahamwe mu rwego rwo kwimakaza isuku. Habayeho no kwishimira ibindi bikorwa byiza byagenzweho mu kuzamura iterambere n'imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Nyange. Muri ibi birori hari umuyobozi w'karere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick.


Umyobozi w'umudugudu wa VUNGU wabaye indashyikirwa mu kwishyura mutuelle yahawe ishimwe.
Mu murenge wa Ndaro ubuyobozi bw'umurenge bwatashye ku mugaragaro ibikorwa byagezweho mu mwaka w'ingengo y'imari 2019/2020: hatashywe amashuri ibyumba 2 kuri G.S.Gasave mu Kagari ka Bijyojyo n'miringoti (imirwanyasuri) mu Kagari ka Bijyojyo umudugudu wa Gasave. Icyo gikorwa cyayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Bwana MUgisha Daniel ari kumwe na perezidante n'Inama Njyanama y'Umurenge, abakozi b'Umurenge, DASSO, n'izindi nzego zitandukanye. Yaganirije abaturage kumunsi wo kwibohora, yashoje ashimira abitanze kugirango bigerweho.


Mu murenge wa Bwira mu kagali ka Gashubi habereye igikorwa cyo kumurikira abaturage Ibiro by' Akagali kabo ka Gashubi. Iyi nyubako yubatswe n'imiganda y' abaturage. Umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Bwira wari uhagarariye umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid utashoboye kuboneka. Abatumirwa bari abayobozi mu inzego zitandukanye z'umudugudu, Akagari n'Umurenge.


Mu murenge wa Hindiro kuri GS KAJINGE habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ibyumba by'amashuri 2 byubatswe mu mihigo ya 2019-2020. Ni muri gahunda yo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 26
Igikorwa cyayobowe na Bwana TUYIZERE Anastase, Ag ES w'Umurenge. Kitabiriwe kandi na Padiri J Colbert NZEYIMANA, Padiri mukuru wa Paroisse MURAMBA, MUHIRE Prosper, SEO w'Umurenge, DASSO, Ubuyobozi bw'Akagari n' ubw'ikigo, Komite y'ababyeyi na Komite z'imidugudu


Mu murenge wa Kabaya habaye umuhango wo gutaha ibikorwa byagezweho murwego rwo kwibohora aribyo:
- Umuhanda uhuza umudugudu wa Nyanza na Kiyovu ugana ku bitaro bya Kabaya wubatswe nabaturage ku gaciro ka 10,068,850 Frw
- Ubwogero bw'Intoki bune bw'isoko rya Kabaya bwubatswe kubufatanye n'Umushinga wa Vision for Life Icyusa
- Ikiraro cyo mukirere gihuza Kabaya na Muhanda
- ibyumba 3 byubatswe kuri GS Kageshi
- hegitari 200 z'amaterasi y'indinganire zakozwe mu kagari ka Mwendo
Nyuma Ibitaro bya Kabaya byaremeye uwarokotse Genocide yakorewe abatutsi inka ihwanye na 300,000f. Umuhango wayobowe na NDAYISENGA Simon E.S Sector, witabirwa na:
Dr NTIRENGANYA Emmanuel Umuyobozi w'Ibitaro bya Kabaya nabamuherekeje, J Paul BAZANSANGA Uhagarariye Umushinga wa Vision for Life Icyusa, Police,DASSO n'Abahagarariye Komite zabaturage bagize uruhare mur iibyo bikorwa


Mu murenge wa Gatumba habaye igikorwa cyo gutaha amazu ya HSI yubatswe mu tugari twa Karambo, Ruhanga na Kamasiga.
Hatashywe inzu yubakiwe
1. MUKANDAYAMBAJE Esperance utuye mu Mudugudu wa Nteko, Akagari ka Karambo
2. MPARIYIMANA Leonard utuye mu Mudugudu wa Jimbu, Akagari ka Ruhanga
3. NZABARINDA Faustin utuye mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Kamasiga
Ikigikorwa cyayobowe n'munyamabanga nshingwabikorwa bikorwa Nzabamwita JMV ari kumwe n'abakozi bumurenge, DASSO na ba perezida b'inama njyanama z'utugari.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…