Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro n’abakozi bawo ku bijyanye n’amadosiye arindwi (7) asigaye y’abaturage bazahabwa indishyi mu mushinga w’Urugomero rwa Nyabarongo II.
Muri ibyo biganiro, ubuyobozi bw’Umurenge bwiyemeje kurangiza ayo madosiye asigaye no kuyashyikiriza Akarere kugira ngo hakorwe ibikenewe mu gutunganya ibyangombwa by’ubutaka bisabwa mu gutanga indishyi.
Itsinda kandi ryasuye ahubakwa Ikigo Nderabuzima cya Kabaya, maze rwiyemezamirimo asabwa kwihutisha imirimo iri gukorwa no kugera nibura kuri 30% by’ikorwa ry’umushinga mbere y’uko iki cyumweru kirangira.