Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umurenge wa Kavumu: Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaranzwe n'ubwicanyi ndengakamere

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero. 
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kavumu mu cyahoze ari komini Ramba hunamiwe onzirakarengane zazize uko zaremwe. 
Igikorwa cyahuje imiryango y'ababuze ababo baturutse hirya no hino mu Rwanda. 
Mu buhamya bwa Mukasano Gaudence, yagarutse ku bugome ndengakamere bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Ramba: "Kuyi iyi tariki ya 8/06/1994 muri uyu murenge niho abicanyi bafashe abana 12 babataba mu cyobo ari bazima bapfa urw'agashinyaguro bishwe n'inyota n'inzara." Yavuze uburyo bishe se umubyara bakamuca umutwe areba, bakawuhirika ku musozi nyuma bakamubwira ngo najye kuwuzana…. Ni ubuhamya bwari buteye agahinda gakomeye.
Igikorwa cyitabiriwe  n'intumwa ya rubanda Hon. NYABYENDA Damien, Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage @MukunduhirweBe, ba Perezida uw'umuryango wa IBUKA na AVEGA mu Karere, abayobozi b'inzego z'umutekano, abajyanama mu Nama  Njyanama y'Akarere n'abaturage b'umurenge wa Kavumu n'iyo bihana imbibi
Ibindi byaranze iki gikorwa:
- ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Padiri mukuru wa Paroisse ya Rususa Gilbert Ntirandekura;
- Ijambo rya Perezida wa Ibuka Bwana Ntagisanimana JeanClaude;
-Ijambo ry'umushyitsi mukuru Hon. NYABYENDA Damien.
Igikorwa cyashojwe nu kunamira inzirakarengane 376 ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kavumu hashyirwa indabo kuri uru rwibutso.