Umurenge wa Kavumu: imiryango yahawe inkoko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira
IBIKORWA BYO GUTANGA INKOKO KU BUFATANYE N'UMUSHINGA SAIP II MU RWEGO RWO KIRWANYA IMIRIRE MIBI N'IGWINGIRA NDETSE NO GUSURA ABAGENERWABIKORWA BAWO
Mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutanga inkoko ku nkunga y'umufatanyabikorwa SAIP II ku kumiryango 225 igizwe n'abagore bafite abana bari munsi y'imyaka itanu ndetse n'abatwite mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira.
Buri muryango wahawe inkoko 4 ndetse n'ibyo kurya byazo ibiro 41 (Grower&layers feeds). Abazihawe bashyizwe mu matsinda kugirango bazakurikiranywe, buri tsinda ryahawe imiti y'ibanze yo kuzivura igihe zarwaye (Amprolium, Oxytetracycline, AminTotal) banasobanuriwa uburyo ikoreshwa.
Abagenererwabikorwa basabwe gukoresha neza inkunga zose leta ibagenera binyuze mu mushinga wa SAIP II bakarwanya imirire mibi ikigaragara ndetse bagateza imbere imiryango yabo n'igihugu muri rusange.
Hanabaye igikorwa cyo gusura abagenerwabikorwa nabo borojwe n'umushinga SAIP II mu mwaka ushize 2025, mu rwego rwo kumenya iteramberebagezeho. Hasuwe abagenerwabikorwa batuye mu mudugudu wa Murimba, akagari ka Nyamugeyo aribo: Mushimiyimana Annie Marie, Uwanyirigira Yvonne, Ndayambaje Jean Damascene berekanye ibikorwa by'ubworozi bw'inkoko, Irerero, ibihumyo ndetse n'uturima tw'igikoni byose byakozwe kubufatanye n'umushinga.
Abakurikiranye ibikorwa baje bayobowe na Mme AKILI Viviane, ushinzwe Isakazabumenyi n'itumanaho mu mushinga SAIP II ari kumwe na Marie Grace Imanizabayo, ushinzwe imirire mu mushinga SAIP II na Mbonigaba Emmanuel, Agronome mu mushinga SAIP II.