Umudugudu wa Rusunzu: Biyubakiye irerero ribafasha guha abana babo uburere bwuzuye
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Nyakanga wabereye mu murenge yose igize Akarere ka Ngororero. Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Muhanda mu Kagari ka Nganzo mu mudugudu wa Gusunzu aho witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe wari kumwe n'inzego z'umutekano n'imbaga y'abaturage barangajwe imbere n'Umuyobozi w'uyu murenge Bwana Musabyimana Japhet.
Waranzwe no gutwara amabuye, gusiza ikibanza no kubaka igikoni cy'irerero ryubatswe n'abaturage b'Umudugudu wa Gisunzu.
Iri rerero rifite agaciro ka 4,867,450FRW.
ryakira abana 32.
Abaturage bavuga ko iri rerero ryaje ari igisubizo kuko ribafasha guha abana uburere bwuzuye, rikabarinda kwandagara no kuzerera igihe ababyeyi bagiye mu mirimo. Ndererimana Jean Bosco ati “twasanze ari ngombwa ko abana bacu twababumbira hamwe bakabona ubumenyi bagatangira amashuri abanzaa bazi gusoma no kwandika.”
Intego ni uko buri kagari rigira irerero ryubatswe n'abaturage.
Umuyobozi w'Akarere yashimiye abaturage uburyo bishatsemo ibisubizo biyubakira irerero rifasha abana kugira imirire myiza ibarinda igwingira.
Meya Nkusi: "baturage b'Umudugudu wa Gisunzu, muri intangarugero mu kwitabira gahunda y'Igihugu cyacu isaba ko twatera intambwe twimuka mu marerero yo mu ngo (Home Based ECDs) tukimukira mu marerero twiyubakira (Community Based ECDs). Indi midugudu ibarebereho igira ishyaka ryabaranze muri iki gikorwa cy'ingirakamaro."
Meya Nkusi yanaboneyeho kwibutsa abaturage kwirinda ibiribwa n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko byangiza ubuzima bikagira ingaruka mbi ku mibereho myiza y'abaturage. Yanabibukije kwitabira igikorwa cyo kwifotoza mu rwego rwo kuzahabwa indangamuntu koranabuhanga; n'izindi gahunda za Leta zirimo kubungabunga umutekano, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira muri Ejo Heza,...
Kubera iki gikorwa cy'indashyikirwa cyo kwiyubakira irerero, umuyobozi w’Akarere yashyikirije aba baturage igikombe, seritifika y'ishimwe n'inkunga izabafasha kugura ibikoresho by'irerero.