Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororrero: Umwaka w'amashuli utangiranye ibakwe

Kuri uyu wa 7/09/2026, kimwe n’ahandi hose mu gihugu, mu Karere ka Ngororero hatangiye ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2026/2027. Igikorwa cyo gukurikirana itangira ryawo cyabereye mu mirenge yose y’Akarere.

Ku rwego rw’Akarere, igikorwa cyo gukurikirana itangira ry’umwaka w’amashuri cyabereye kuri GS Mpara na GS Kiziguro P, mu Murenge wa Ngororero, cyitabirwa na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine.
Mu kwakira abanyeshuri bashya, Visi Meya MUKUNDUHIRWE  yabasabye kurangwa n’isuku buri gihe, kwirinda imyitwarire mibi n’ibiyobyabwenge, kubaha abarimu no kugira ikinyabupfura, ndetse no gushyira imbaraga mu myigire kugira ngo bagire umusaruro mwiza mu mashuri.
Ababyeyi bitabiriye iki gikorwa basabwe kugira uruhare rugaragara mu myigire y’abana babo, bubahiriza inshingano zabo, zirimo gutanga umusanzu muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.
Ababyeyi kandi basobanuriwe impinduka zizashyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya kabiri, zijyanye n’imyigire y’abanyeshuri na gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri. Basabwe kandi kugira uruhare mu gukumira abana bata ishuri.
Abarimu basabwe kunoza uburyo bwo kwigisha, gushyira mu bikorwa neza integanyanyigisho, kongera imbaraga mu kuzamura umusaruro w’abanyeshuri, kubahiriza no kwimakaza ikinyabupfura, guteza imbere indangagaciro z’Itorero no kugira uruhare mu gukumira guta ishuli kw’abanyeshuri.
Visi Meya kandi yagenzuye uko amashuri yiteguye kwakira abanyeshuri, harebwa isuku y’ikigo, inyubako, ububiko, igikoni, ubwiherero n’ibindi bikorwa remezo.
Abayobozi b’amashuri basabwe gushyira mu bikorwa amabwiriza n’inama bahawe, kugira ngo umwaka w’amashuri wa 2026/2027 ugende neza kandi abanyeshuri babone uburezi bufite ireme.