Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero:abana bazakurikiranywa hifashishijwe Sisitemu y’Icunga ry’Amakuru y’Amashuri (SDMS).

Kuri uyu wa 19/11/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama yo gusobanurira abafatanyabikorwa amabwiriza ngenderwaho y’Igihugu agena uburyo ibigo bitanga serivisi z’Iterambere ry’Umwana  (ECD) bishyirwa mu matsinda afatanya n’amashuri abanza abegereye.
Iyi nama yayobowe na Bwana NYIRIMPUHWE Jean d’Amour, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere, afatanyije n’itsinda ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), riyobowe na Bwana Jean Paul NYANDWI.
Yateguwe na NCDA ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB).
Iyi gahunda igamije guhuza ibigo by’iterambere ry’umwana bikorera mu muryango (CBECDs) n’amashuri abanza abegereye, hagamijwe kunoza imikoranire, guhuza ibikorwa no kuzamura ireme rya serivisi zihabwa abana bakiri bato.
Muri iyi nama hasobanuwe amabwiriza agenga ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, hanasobanurwa ibisabwa kugira ngo ikigo cy’iterambere ry’umwana  gikorera mu muryango gihuzwe n’ishuri ribanza ricyegereye.
Abitabiriye kandi basobanuriwe inshingano za buri rwego n’umufatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, hanashimangirwa akamaro ko kongera ubufatanye hagati y’amashuri abanza n’ibigo by’iterambere ry’umwana  bikorera mu muryango.
Hanaganiriwe ku kunoza uburyo abana bafite imyaka 3–5 bandikwa, bagenerwa amashuri n’ibigo bazigamo, ndetse n’uburyo bakurikiranwa hifashishijwe Sisitemu y’Icunga ry’Amakuru y’Amashuri (SDMS).
Hashimangiwe kandi ko ubufatanye n’imikoranire hagati y’inzego z’uburezi, iz’ubuzima n’izishinzwe iterambere ry’umwana ari ingenzi kugira ngo aya mabwiriza ashyirwe mu bikorwa neza kandi agere ku ntego zayo.
 Iyi nama yahuje abayobozi n’abakozi bashinzwe uburezi, ubuzima n’iterambere ry’umwana, barimo Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima, Umukozi ushinzwe uburezi bw’inshuke n’amashuri abanza mu Karere, Umukozi w’Akarere ushinzwe ECD, Abagenzuzi b’Uburezi n’Abakurikirana ibikorwa bya ECD ku rwego rw’Imirenge.
Harimo kandi abashinzwe ubuzima, isuku n’isukura ku rwego rw’Imirenge, abayobozi b’amashuri ahurizwamo ibikorwa (School Hubs) ndetse n’abashinzwe kwita ku bana mu bigo bya ECD byashyizwe mu matsinda.