Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Visi Meya Uwihoreye akomeje kuganira n'abaturage kuri Nyabarongo HPP ya II

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana UWIHOREYE Patrick, yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Murenge wa Matyazo agamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa bijyanye n'Umushinga w'Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Nyabarongo II (HPP). Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma aho ibikorwa byo gusinyisha inyandiko z'abafite imitungo izagerwaho n'ingaruka z'umushinga (PAPs) bigeze;
gushishikariza abaturage bose bazagerwaho n'ingaruka z'umushinga gukomeza gutanga ubufatanye mu bikorwa byo kwimurwa ku nyungu rusange biri gukorwa; gukangurira abaturage kwitabira igikorwa cyo gufotorwa hagamijwe gutangwa Indangamuntu koranabuhanga, zikenewe mu gutunganya dosiye z'ubwishyu bw'indishyi.

Mu butumwa yagejeje ku baturage, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu yasabye abafite imitungo izagerwaho n'ingaruka z'umushinga bose gusinya inyandiko zisabwa bidatinze kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga ritadindira.
Yashishikarije abaturage bose batarafotorwa kwitabira gahunda yateganyijwe yo gufotorwa no kubona Indangamuntu nshya y'Ikoranabuhanga, kuko ari ngombwa mu gutunganya no kwishyurwa indishyi.