Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: URWEGO RWA DASSO RWUNGUTSE ABAKOZI BASHYA 40


Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Ngororero rwungutse abakozi bashya (abasore n'inkumi 40) , basoje amahugurwa y'icyiciro cya 10, bakaba bagiye koherezwa gukorera mu mirenge itandukanye y'Akarere.
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo, Bwana Bahizi Emmanuel, ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano, yakiriye aba bakozi bashya.
Mu butumwa yabagejejeho, Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo yabibukije ko bakwiye kurangwa n'imyitwarire myiza, ubunyangamugayo n'ubwitange mu kazi, kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano bashinzwe.
Abayobozi b'inzego z'umutekano na bo babagejejeho ubutumwa bubibutsa gukomeza kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda, gukunda igihugu no kugikorera, ndetse no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gushyira