Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe.
Umushyitsi Mukuru  yari Jeannette NYIRAMASENGESHO, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, wari kumwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu Karere, 
abafatanyabikorwa mu iterambere ry’urubyiruko ndetse n’abahagarariye urubyiruko baturutse mu byiciro bitandukanye guhera ku rwego rw’Akagari.
Bimwe mu byaranze iyi nteko:
- Ijambo ry’ikaze ryatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere;
- Kugaragaza ibyagezweho mu mihigo ya 2025–2026;
- Ibiganiro byibanze ku ngingo zikurikira:
Amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu;
Uruhare rw’urubyiruko mu kurinda no gusigasira ibyagezweho;
Uruhare rw’urubyiruko mu gukoresha neza amahirwe aboneka mu Karere hagamijwe kwihangira imirimo no kurwanya ubushomeri;
Uruhare rw’urubyiruko mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
-  Kungurana ibitekerezo no gutanga ibitekerezo ku ngingo zatanzwe;
-  Guhemba urubyiruko rwagaragaje udushya n’ibikorwa by’indashyikirwa;
- Ijambo ry’Umushyitsi Mukuru.
washimiye urubyiruko ibyo bamaze kugeraho, abashishikariza gukomeza kugira icyizere, gukora cyane no gukorera hamwe. Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi, gukomeza kwimakaza ubunyarwanda no guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda. Yanabakanguriye gukoresha neza amahirwe ahari, anabizeza ubufatanye n’ubufasha  hagamijwe guteza imbere imibereho yabo, kuzamura imyumvire yabo ndetse n’iterambere rusange, no kurinda ibyagezweho.