Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: "Umukozi mwiza yesa imijigo"- Meya Nkusi

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye gikorwa cyo gusinya imihigo n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge. 
Atangira iki gikorwa Meya Nkusi yibukije agaciro k'imihigo mu iterambere ry'igihugu asaba abakozi bose gutahiriza umugozi umwe kugira ngo imihigo Akarere  ishyirwe mu bikorwa. 
Meya Nkusi: "Umukozi mwiza yesa imihigo, umukozi mubi ntagera ku ntego. Tugomba kwesa imihigo kugirango tugeze  baturage bacu ku iterambere bifuza."
Umuyobozi w'ishami ry'igenamigambi, Ikurikirana n'Isuzuma Bwana Birorimana Jean Paul yerekanye uburyo Imihigo y'umwaka ushize wa 2025-2026 yashyizwe mu bikorwa.  Akarere kari kahize imihigo 144 muri 133 yashizwe mu bikorwa  ijana ku ijana.
Yanerekanye  ibikorwa bigari biteganijwe mu mwaka wa 2026-2027.
Umuyobozi w'Akarere yasabye abakozi bose gukoresha igihe
neza birinda guhuzagurika no kwirinda gushyira imbaraga  mu mpera z'unwaka kandi imihigo igomba kweswa ku gihe. Yasabye abayobozi guhora bakora regular follow up, coordination na accountability.