Ngororero: UMUGANDA USOZA UKWEZI KWA NZERI, ABATURAGE BASHISHIKARIZWA KURWANYA IBIYOBYABWENGE N’IBINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE
UMUGANDA USOZA UKWEZI KWA NZERI WABEREYE MURENGE WA KABAYA, ABATURAGE BASHISHIKARIZWA KURWANYA IBIYOBYABWENGE N’IBINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Nzeri 2026 ku rwego rw’Akarere ka Ngororero wabereye mu Murenge wa Kabaya, ukaba waritabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu n’Intara y’Iburengerazuba, abayobozi b’Akarere, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage benshi.
Muri uyu muganda, abaturage bifatanyije n’abayobozi mu bikorwa byo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2027A, haterwa imbuto y’ibishyimbo kuri site ya Koperative KABKAM, mu Kagari ka Mwendo.
Igikorwa cyitabiriwe n’itsinda ryaturutse mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, riyobowe na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Hon. UWINEZA Beline. Hari kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Bwana Ishungure Parfait, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence, intumwa za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iza Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Abashyitsi bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Bwana Nkusi Christophe, ari kumwe n’abandi bagize Komite Nyobozi y’Akarere, abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu Karere ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Kabaya.
Kimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze Umuganda ni ugutangira ku mugaragaro ibikorwa by’igihembwe cy’ihinga 2027A. Abayobozi n’abaturage bafatanyije gutera imbuto y’ibishyimbo Zkuri hegitari 15 kuri site ya Koperative KABKAM, mu Kagari ka Mwendo.
Iki gikorwa cyagaragaje ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi mu kwitegura igihembwe cy’ihinga, hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Nyuma y’igikorwa cy’Umuganda, abaturage bagejejweho ubutumwa butandukanye, burimo ibisobanuro ku matora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu minsi iri imbere.
Ubu butumwa bwatanzwe na Komiseri Nkubito Alphonse, wibanze ku gukangurira abaturage kumenya gahunda y’amatora no kuyitabira.
Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Bwana Ishungure Parfait, yasabye abaturage, cyane cyane urubyiruko, kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yashimangiye ko ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, ku muryango no ku mibereho y’abaturage muri rusange.
Mu butumwa bwe bwibanze ku kurwanya inzoga zitemewe zizwi nk’“Ibyuma”, yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bayobozi ku bantu bakomeje gukora, gutunda cyangwa gukwirakwiza ibyo binyobwa, kugira ngo bifatwe bimenwe kandi bicike burundu.
Yagize ati: “Hehe n’Icyuma.”
Umushyitsi mukuru muri uyu muganda, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon. UWINEZA Beline, yashimiye abaturage ba Kabaya ku bwitabire bwabo mu bikorwa by’Umuganda no ku ruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu.
Yabasabye gukomeza kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge no kuzisezerera burundu, agaragaza ko zishobora kugira ingaruka mbi ku buzima no ku muryango.
Hon. UWINEZA Beline yasabye abaturage guharanira kugira imiryango ishoboye kandi itekanye, ashimangira ko iterambere rirambye ritagerwaho hatabayeho imiryango ifite ubuzima bwiza n’umutekano.
By'umwihariko, yasabye urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu, arwibutsa ko ari rwo Rwanda rw’ejo.
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Nzeri wasojwe hashimangirwa ubutumwa bwo gukorera hamwe, guteza imbere ubuhinzi, kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu, birimo amatora y’inzego z’ibanze.