Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero:" Ufite aho kuba heza ntiwabura icyo kurya"- Ilibagiza Olive

Intumwa za Banki y'Isi zasuye Akarere ka Ngororero zireba uko amazu yubakiwe abaturage basenyewe n'ibiza ameze. Ni amazu yubatswe ku nkunga y'iyi Banki ku bufatanye na MINEMA binyuze mu mushinga wa Contingency Emergency Response Component  (CERC). Bayobowe n'Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 basuwe abubakiwe mu mudugudu wa Cyansi, akagari ka Kaseke mu murenge wa Ngororero. 
Mu Karere ka Ngororero harabarurwa sites 66  ziriho amazu 255, zatujweho imiryango yasenyewe n'ibiza.
Mu cyiciro cya kane(4) hubatswe amazu  aherereye mu Mirenge ikurikira:
- Bwira: 22
- Gatumba:18
- Hindiro: 5
- kabaya: 15
- kageyo: 33
- kavumu:17
- Matyazo:21
- Muhanda: 61
- Muhororo:19
- Ndaro: 5
- Ngororero:29
- Sovu: 10
Ilibagiza Olive ni umwe mu bubakiwe. Yagize ati:  "nari mu nzu y'ibyondo, imvura yagwa nkarara  ntagohetse ntinya ko inzu yatugwira njye n'umuryango wanjye. Nari ntuye mu ivundi ubu ndi mu nyumba, ubu nabaye umukire' mubwire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muti "bararyama bagasinzira, iyo ufite aho kuba ntubura icyo kurya."I