Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: RCCDN izatera inkunga mu kubaka ibiraro byo mu kirere

Ku cyicaro cy’Umuryango Rwanda Climate Change and Development Network (RCCDN) giherereye mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, habereye inama yahuje Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero NKUSI Christophe, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umuhuzabikorwa wa RCCDN n’Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Climate Justice Program (CJP).

Inama yize ku buryo Akarere ka Ngororero, gahunda ya Climate Justice Program na Bridges to Prosperity bafatanya gutera inkunga ibikorwa byo kubaka ibiraro n’ibindi bikorwaremezo byorohereza ingendo mu Mirenge ya Kageyo, Kavumu na Muhanda, hagamijwe korohereza abantu bafite ubumuga n’indi miryango itishoboye kugera kuri serivisi zitandukanye.

Banaganiriye kandi ku bufatanye hagati ya Climate Justice Program, Akarere ka Ngororero n’Ikigega cya RDB Revenue Sharing Fund mu gushakira no kugura ubutaka buhingwa buzagenerwa imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Muhanda.

Byemejwe ko Akarere ka Ngororero kazategura kakanashyikiriza abafatanyabikorwa inyigo y’ingengo y’imari (BoQs) y’ibiraro biteganyijwe kubakwa, nyuma RCCDN ibinyujije muri CJP na Bridges to Prosperity bakazatanga uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga.

Akarere kandi kiyemeje kumenya ubutaka bubereye guhingwa bushobora kugurwa, bukaganirwaho n’ababufite kugira ngo bugurwe, bukazatanga n’umusanzu mu kugura ubwo butaka, mu gihe RCCDN ibinyujije muri CJP na RDB bazunganira ayo mafaranga binyuze mu bufatanye bwo gutera inkunga.