Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: PSF y'Intara y'Iburengerazuba yagabiye inka abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu

Urugaga rw'Abikorera bo mu Ntara y'Iburengerazuba baremeye ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.  
Abikorera bahagarariye abandi mu Turere 7 tugize iyi Ntara bagabiye inka 10 abamugariye ku rugamba bo mu Karere ka Ngororero

Mu guha ikaze abashyitsi Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 yagize ati:"Duhora tuzirikana ubwitange bwanyu  butagamburujwe n'inzira z'inzitane mwanyuzemo; mwitaitanze mutuzigamye mutanga ubuzima bwanyu.  Ni igihango mufitanye n'Igihugu n'abanyarwanda bose. Ubutwari bwanyu ni isomo rikomeye ku rubyiruko. Ubuyobozi buzahora bubazirikana no kubaha agagaciro mukwiriye.
Meya Nkusi yashimiye abikorera igikorwa cy'indashyikirwa  bagaragaje ati ni urugero rwiza rw'ubufatanye hagati yanyu n"ubuyobizi bw'inzego za Leta mu guha agaciro abitangiye kubohora u Rwanda.

Uhagaririye abagabiwe inka yavuze ko zizabafasha kubaho neza bo n'imiryango yabo. Ati inka ni ikimenyetso cy'ubukungu, umuryango ufite inka ntukena, tuzoroza n'abandi. Yagize ati:  "Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera imiyoborere myiza ituma umuturage ahora ku usonga"
Umuyobozi wa PSF ku rwego rw'Intara nawe yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu butuma bashobora kurangiza neza imirimo yabo bakagira ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu. 
Umuyobozi w'Ingabo ku rwego rw'Intara yagize iki gikorwa kibaye twitegura kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora. Yashimiye abikorera iki gikorwa cy'indashyikirwa giha agaciro abagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda rukaba rurangwa n'umutekano utajegajega ruharanira iterambere rirambye ntawe uhejwe ku byiza byarwo.
Guverineri w'Intara Bwana Ntibitura Jean Bosco wari umushyitsi mukuru yavuze ko iyo hatabaho ingabo zabohoye Igihugu u Rwanda ruba rwarabaye umuyonga. Ati tuzirikana ubwitange bwabo kandi  duha agaciro ubutwari ntagereranywa bwabaranze kugeza magingo aya.  
Yashimiye abikorera kuba bazirikanye izi ngabo ati bigaragaza ko muziikana ko "amahoro tuzikesha ari umusingi w'iterambere n'ibyo twagezeho.
Igikorwa cyitabiriwe kandi n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere, abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere abikorera b'ingeri zose,  abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Kabaya n'iyo bihana imbibi.