Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero na Matyazo: Hatanzwe imbuto y'ibijumba izfasha mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Ngororero hatanzwe kandi haterwa ingeri z'ibijumba 188.040, zigenewe imiryango 237 yo mu Mirenge ya Ngororero na Matyazo.
Izi ngeri z'ibijumba zatanzwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n'ingaruka zatewe n'ibura ry'imvura mu gihembwe cy'ihinga cy'umuhindo.
Iki gikorwa kigamije gufasha imiryango yahawe izi ngeri kongera umusaruro w'ibiribwa, bityo ikarushaho kwihaza mu biribwa no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.