Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Minisitiri Col Bizimungu yasanze umuhanda Kabaya-Cyome ugomba gusanwa byihuse

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w'ibikorwa remezo  Col. Claudien Bizimungu n'itsinda ayoboye bakoreye mu Karere ka Ngororero aho baje kureba uburyo  umuhanda Kabaya-Cyome (igice cy'Akarere ka Ngororero cy'Umuhanda Mukamira- Muhanga) wangiritse bitewe n'ibiza byibasiye aka Akarere  muri Gucurasi 2023. 
Minisitiri Col Bizimungu yiboneye uburyo umuhanda wangiritse ahantu 7 unyura mu mirenge ya Kabaya, Hindiro, Ngororero,  Muhororo  na Gatumba.  Yasabye company ya Horizon n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'ubwikorezi RTDA  gukora ibishoboka imirimo yo gusana uyu muhanda ikihuta 
Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick,  abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere n'umukozi w'ishami rya One Stop Center ufite imihanda mu nshingano.