Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Minisitiri Biruta yavuze ku mpinduka nziza zakurikiye uguca inzoga zitujujje ubuziranenge

Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu akaba n'Imboni y'Akarere ka Ngororero muri Guverinoma Hon. Visenti Biruta yifatanije n'abaturage b'umurenge wa Hindiro mu muganda rusange ngarukakwezi usoza ukwa Kanama. Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana  Nkusi Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere,  abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Hindiro n'iyo bihana imbibi.
Umuganda waranzwe no gusibura imihanda.no gusana ibiraro.
Nyuma y'umuganda abaturage bahawe ubutumwa bijyanye no kwimakaza isuku n’isukura,  kubungabunga umutekano, kwirinda ibiyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, itangira ry'amashuli, kugaburira abana ku ishuli, gutegura neza igihembwe cy'ihinga, kwitegura imvura y'umuhindo hasiburwa imiyoboro y'amazi no kuzirika ibisenge,...
Minisitiri Biruta yagarutse ku binyobwa bitujuje ubuziranenge asaba abaturage kugira uruhare rw'ibanze mu kubirwanya. Yagize ati: "iyi gahunda irabareba kugera mu mudugudu no mu isibo kuko bibangiriza ubuzima bigakurura ubukene n'amakimbirane mu ngo,  bikanahungabanya umutekano.
Minisitiri Biruta yanatangaje ko kuva  ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bihagaritswe impinduka nziza zitatinze kugaragara haba ku mutekano, ku bukungu,  imibanire y'ingo, kwitabira umurimo n'ibindi