Ngororero: Mayor Nkusi yasabye urubyiruko gukorera ku ntego
Habaye inama yahuje Urubyiruko rw’Abakorerabushake kuva ku kagari kugeza ku Karere, Abayobozi ku rwego rw'Imirenge, Abakozi mu ishami ry'Imiyoborere Myiza. Iyi nama yabahuje na Bwana Kubana Richard
Umuyobozi Mukuru muri Minaloc wari kumwe na CIP BUTERA. Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe wari kumwe n'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere na V/M Asoc.
Nyuma yo kugezwaho ibikorwa byakozwe n'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere
hatanzwe ibiganiro bikurikira:
-Ndi umunyarwanda
-gukumira
ibyaha ndetse n'inzoga
zitujuje ubuziranenge.
- "Youth Degeneration"
Nyuma yo guhabwa impanuro, habayeho kungurana ibitekerezo, hafatwa ingamba zo gukora cyane hagamijwe kwiteza imbere, kandi urubyiruko rukaba ku isonga mu gusigasira umuco nyarwanda hagamijwe kubungabunga umuryango nyarwanda.
Umuyobozi w'Akarere yasoje asaba urubyiruko gukorera ku ntego, kuba bandebereho, kwizigamira no kwitabira gahunda ya ejo heza, no kuzagira uruhare mu migendekere myiza y'amatora.