Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Mayor Birorimana yasabye abakozi kurangwa n'udushya mu iterambere ry'Akarere

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Bwana Birorimana Jean Paul, ari kumwe n'abandi bagize Komite Nyobozi y'Akarere, yayoboye inama yabahuje n'abakozi b'Akarere.
Ni inama yari igamije kurebera hamwe ingamba zafasha Akarere kwesa imihigo, kunoza imikorere no kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Abitabiriye inama barebeye hamwe uko imihigo irimo kweswa umuhigo ku wundi nyuma hunguranywa ibitekerezo ku buryo imihigo ikiri inyuma yakwihutishwa.  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bahizi Emmanuel yamaze impungenge Komite Nyobozi y'Akarere n'abandi bari mu nama ko imihigo ifite ibipimo bikiri hasi izeswa nta nkomyi.

Meya Birorimana yaboneyeho gusaba abakozi kurangwa n'impinduka baharanira guhanga udushya, gukorera hamwe nk'ikipi hagamijwe iterambere ry'Akarere. Yabasabye gukora ibishoboka byose Akarere ka Ngororero kaka kaza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo.

Yasabye ko buri wa mbere w'icyumeru hazajya haterana inama igamije kureba aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa.
Inama yitabiriwe kandi
n'Umuyobozi w'Imirimo Rusange n'Abakozi, Madamu Nyampinga Solange, Umuyobozi w'Ingabo mu Karere, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere ndetse n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere.