Ngororero: JADF Isangano yunganira ingengo y'imali y'Akarere agera kuri miliyari 11 z'amanyarwanda
Kuri stade y'Akarere ka Ngororero habereye imurikabikorwa ngarukamwaka ry'iminsi 3 ry'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Ngororero bibumbiye muri JADF Isangano.
Ashimira abafatanyabikorwa, Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 yavuze kuri bimwe mu bikorwa byagezweho:
Amazi meza
Amahugurwa mu guteza imbere ubuhinzi, gukora amaterasi y'indinganire
Ibiraro byo mu kirere
Gutanga amatungo magufi n'amaremare
Ivururo riciriritse
Inzu y'Ababyeyi
Kurwanya igwingira n'imirire mibi
Ubukangurambaga bw'ingeri nyinshi
Meya nkusi yanashimiye uruhare rw'amadini n'amatorero mu kubakira abatishoboye.
Ati byose byahinduye imibereho y'abaturage mu iterambere turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uharanira ko umuturage ahora ku isonga.
Nk'uko byavuzwe na Perezida wa JADF isangano Padiri Rutakisha Jean Paul, Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngororero bari mu byiciro bikurikira:
- imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta 28
- imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta 20
- Imiryango ishingiye ku myemerere 519
- Abikorera
- Imishinga ishamikiye kuri Leta
Uruhare rwabo mu kunganira ingengo y'imari y'Akarere ruragera kuri miliyari11 z'amafaranga y'u Rwanda