Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

- Kugaragaza ibyagezweho;
- Gutanga ibihembo.

Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 yashimiye abaturage, abafatanyabikorwa n’abateguye imurikabikorwa ryabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, avuga ko ryabaye ku bufatanye bwiza kubera ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. 
Yibukije insanganyamatsiko igira iti: “JADF ISANGANO, Ibakwe mu Iterambere, Umuturage ku Isonga,” ashimangira ko abayobozi bagomba guhora batekereza icyagirira abaturage akamaro, bagatanga serivisi nziza kandi bakorera mu mucyo.

Yasobanuye ko imurikabikorwa ryateguwe kugira ngo abaturage bamenye ibikorwa, serivisi n’amahirwe biboneka mu karere ndetse n’inzira banyuramo kugira ngo babigereho. 
Yavuze ko ryagaragaje ubushobozi abaturage bafite mu guhanga udushya no kwiteza imbere, abasaba gukoresha neza ayo mahirwe no kudapfusha ubusa inkunga n’uburyo bwashyizweho bubafasha kubona igishoro no guteza imbere ibikorwa byabo.

Yanashimiye abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO ku ruhare bagira mu kuzamura imibereho y’abaturage no gushyigikira gahunda z’iterambere ry’Akarere. Yashimiye kandi abateguye igikorwa uruhare rwabo mu gutuma kigenda neza. Yijeje abafatanyabikorwa ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubaba hafi no gukorana na bo mu guteza imbere abaturage no kwesa imihigo y’Akarere.

Igikorwa cyasojwe no gutanga ibihembo bitandukanye n'impamyabushobozi ku bafatanyabikorwa bagize uruhare muri iri murikabikorwa.
Igikorwa kitabiriwe kandi na Vice Mayor ASOC, Abayobozi b'Inzego z'umutekano n'Abafatanyabikorwa b'Akarere