Ngororero: inzoga zitujuje ubuziranenge zamenwe
Mu rwego rwo kurengera ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bishobora guteza ibibazo by’ubuzima, umutekano ndetse n’imibereho y’imiryango.
Mu Karere ka Ngororero hakomeje ibikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda, kudacuruza no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge. Ni muri urwo rwego uyu munsi habaye igikorwa cyo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge ziherutse gufatwa muri aka Karere. Igikorwa cyabereye kuri sites 2 mu Mirenge ya Kabaya na Gatumba.
Muri aka Karere imibare iteye ku buryo bukurikira:
-Inganda zafunzwe: 02
- Abafashwe bafunzwe::27
-Inzoga gakondo zose zamenwe: litilo 6,363
-Izakorewe mu nganda zamenwe: litiro 2,737
-Izafashwe zikiri mu Mirenge: litiro 141
Mu butumwa yageneye abaturage Umuyobozi w'Akarere yabibukije ububi bw'inzoga zitujuje ubuziranenge, ingaruka zazo ku buzima n’imibereho y’abaturage.
Yakanguriye abaturage kudakora, kudacuruza no kudakoresha bene izi inzoga.
Umuyobozi wa Police mu Karere yabashishikarije gutanga amakuru, kandi ku gihe, ku bantu bakora cyangwa bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.
Iki gikorwa cyayobowe n’umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusu Christophe ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'imbaga y'abaturage.