Ngororero: Intore mu ikoranabuhanga (Digital ambassadors) bagiye kongera kurushaho kugera ku baturage benshi
Muri iki gitondo cyo kuwa 14/07/2026 habaye amahugurwa ajyanye no
Kwishyura no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga yitwa "Twagiye cashless". Amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Agateganyo w'imirimo Rusange Bwana UWINGOGA Christophe. Ni campaign izamara amezi 3 hagamijwe kuzamura umubare w'Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga bishyura cyangwa bishyurana.
Insanganyamatsiko y'aya mahugurwa iragira iti "Ubucuruzi bukoresha uburyo bwo kwishyurana butifashisha amafaranga afatika ni ubucuruzi burimo buri wese." (A cashless business is an inclusive business.)
Biteganijwe ko umusaruro w'aya mahugurwa uzagirira akamaro abaturage bagera ku
48,246 babarizwa mu
makoperative, Ibimina, amashuli,...bo mu
Turere 8 na Ngororero irimo.
Abitabiriye amahugurwa basobanuriwe uburyo bazigisha abaturage, uko bazitwara imbere yabo n'uburyo bazasubiza ibibazo bashobora kuzabazwa nabo.
Amahugurwa yatanzwe n'abantu batandukanye barimo intumwa za Minisiteri y'urubyiruko no guteza imbere Ubuhanzi , iza Minisiteri y'Ikoranabuhanga no guhanga udushya, iza Banki ya Kigali, iz'ibigo by'ikoranabuhanga.
Aya mahugurwa yitabiriwe n'urubyiruko rugize "NTORE MU IKORANABUHANGA" (Digital embassadors) za RISA (Rwanda Information Society Authority) zikorera muri buri kagari aho zihugurira abaturage kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga (cashless)
Abitabiriye amahugurwa bagaragaje imbogamizi zijyanye n'imiyoboro ya interineti rimwe na rimwe idakora neza. Bamazwe impungenge kuko biba ari iby'igihe gito kuko serivisi zihita zisubira ku murongo.
Aya mahugurwa ashimangira ko gukoresha uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga (nko kuri telefoni cyangwa kuri konti ya banki) bituma serivisi zorohera abantu benshi kandi zikagira umutekano.