Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku gutanga serivisi zishingiye ku muturage.”
Iyi nama yayobowe na Bwana NKUSI Christophe, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, ari kumwe n’Abayobozi b'Akarere bungirije bombi, visi perezida w'Inama Njyanama y'Akarere  n'abayobozi b'inzego  z’umutekano zikorera mu Karere. 
Inama yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari, Abakuru b’Imidugudu bahagarariye Utugari bakoreramo,  n’Abayobozi b’Imidugudu bitwaye neza kurusha abandi mu bukangurambaga bwo kwitabira Ubwisungane mu Kwivuza (MUSA) bw’umwaka wa 2025/2026 muri buri Kagari.
Ingingo zaganiriweho:
- Imiterere y’umutekano n’uruhare rw’abaturage mu kuwusigasira;
-Ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda, indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside;
- Gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze;
- Umushinga w’Ikoranabuhanga mu Irangamuntu y’Igihugu (Digital National ID);
- Ibibazo birebana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage;
Mu ijambo r ryo gutangiza inama, Umuyobozi w’Akarere yashimiye abitabiriye uruhare bagira mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Yashimangiye ko imiyoborere myiza ishingira ku kumva ibitekerezo n’ibibazo by’abaturage, kubikemura ku gihe no gutanga serivisi zinoze.
Mu kiganiro ku mutekano, hagaragajwe ko muri rusange umutekano mu Karere uhagaze neza. Abaturage basabwe gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano binyuze mu gutanga amakuru ku gihe no kurwanya ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano rusange, harimo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Hanashimangiwe uruhare rw’Irondo ry’Umwuga mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Abitabiriye kandi bagejejweho ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda, indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza indangagaciro nyarwanda no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubundi bwoko bw’amacakubiri.
Ku bijyanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kongera ubukangurambaga no gukurikirana by’umwihariko ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana kugira ngo barindwe kandi babeho neza.
Inama yanasuzumye imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe. Abayobozi basabwe gukomeza gushishikariza abaturage kuyitabira, hubahirizwa amategeko n’amabwiriza abigenga. Hatanzwe kandi amakuru ku mushinga w’Ikoranabuhanga mu Irangamuntu y’Igihugu, hagaragazwa uruhare rwawo mu kunoza serivisi no guteza imbere imicungire y’amakuru y’abaturage.
Mu gusoza, abitabiriye  bumvikana ku ngamba zo  guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hubahirizwa ihame ryo gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa byose by’iterambere.