Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: imyiteguro y'ibizamini bya Leta igeze ku musozo

Mu Ishuri rya ASPADE Ngororero riherereye mu Murenge wa Ngororero habereye inama yo gutegura ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bya 2025/2026 ndetse no gukwirakwiza impapuro n'ibikoresho by'ibizamini.
Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine, ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere.
Intego y'iyi nama yari ugusobanurira abayitabiriye amabwiriza agenga imitegurire n'ikorwa ry'ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by'umwaka wa 2025/2026, birimo ibya Ordinary Level (O'Level) na Advanced Level (A'Level) mu mashami y'Amashuri Rusange, Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro ndetse n'Amashuri ya Tekiniki.
Ibi bizamini biteganyijwe kuba kuva ku wa 15/07/2026 kugeza ku wa 24/07/2026, bikazakorerwa mu bigo by'ibizamini 21 byo mu Karere.
Inama yitabiriwe n'uhagarariye NESA, Madamu ASIIMWE Helen, abayobozi ba za Sitasiyo za Polisi, Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi mu Karere, abashinzwe uburezi mu Karere, Abagenzuzi b'Uburezi ku rwego rw'Imirenge ndetse n'abayobozi bashinzwe gukurikirana ibizamini ku bigo bizakorerwamo.
Aho iyi nama yabereye ni na ho hari Ububiko Bukuru bw'Akarere (District Strong Room), bubitswemo mu buryo bwizewe impapuro n'ibikoresho bizakoreshwa mu bizamini.
Abitabiriye basabwe gukomeza gukorana bya hafi kugira ngo ibizamini bizakorwe neza hubahirizwa amabwiriza yose abigenga, hirindwa uburiganya ubwo ari bwo bwose n'ibindi byose byabangamira imigendekere myiza y'ibizamini.
Nyuma y'inama, impapuro n'ibikoresho by'ibizamini byashyikirijwe ibigo byose 21 bizakorerwamo ibizamini mu Karere.