Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza yasuwe.


Kuri uyu wa 02 Kamena 2026, hasuwe zimwe mu nzu zubakiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero hagamijwe kureba inkunga bahawe, gusuzuma imibereho yabo ndetse no kumenya ibibazo bishobora kuba bikigaragara.
Hasuwe inzu ziherereye mu Murenge wa Ngororero, Akagari ka Rususa, Umudugudu wa Rukaragata, ahazwi nk’Ikibanza cy’imiturire cya Rukaragata, hubatswe inzu eshanu.
Iki gikorwa cyakozwe n’uhagarariye RPF-Inkotanyi mu Karere ka Ngororero, Madamu Betty KABERA, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Ngororero, Bwana NSABIMANA Jean Marie, Umukozi ushinzwe guhangana n’ibiza mu Karere, ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge.
Inzu zasuwe ziri mu nzu 255 zubakiwe imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza hirya no hino mu Karere ka Ngororero muri uyu mwaka, ku bufatanye bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) binyuze muri gahunda ya CERC.