Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Iminsi 1000 ibanza mu buzima bw'umwana, umusingi w'imikurire myiza.

Kuri uyu wa 19 Kanama 2026, mu Murenge wa Bwira, habereye ubukangurambaga bwibanda ku mirire myiza mu minsi 1,000 ibanza y’ubuzima bw’umwana. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango Food for the Hungry (FH) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA).
Ubu bukangurambaga bwari bugamije gukangurira abaturage kumenya akamaro k’imirire myiza n’uburyo bukwiye bwo kwita ku mwana mu minsi 1,000 ibanza y’ubuzima bwe, hibandwa cyane ku konsa, indyo yuzuye, isuku n’isukura, ndetse n’uburyo bukwiye bwo kwita ku mwana.
Iki gikorwa cyaranzwe n'ubutumwa bw’uhagarariye Food for the Hungry (FH), ubuhamya bw’umuturage ndetse n’ikiganiro mpaka cyibanze ku mirire myiza no ku minsi 1,000 ibanza y’ubuzima bw’umwana.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, akaba ari na we wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yashimiye abaturage uruhare bagize mu gikorwa kandi bagakomeza kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abana. Yanashimiye abafatanyabikorwa batandukanye, by’umwihariko Food for the Hungry (FH), ku nkunga bakomeje gutanga mu guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Yashimangiye ko kurinda no guteza imbere ubuzima bw’abana bisaba kubaha indyo yuzuye kandi itekanye, konsa uko bikwiye, kubahiriza isuku n’isukura, ndetse no kwita ku mwana mu buryo bukwiye mu minsi 1,000 ibanza y’ubuzima bwe.
Muri iki gikorwa hanerekanwe ikinamico yibandaga ku butumwa bw’ingenzi bujyanye n’imirire y’umwana, konsa no kwita ku bana bato. Iyi kinamico yafashije gutanga ubutumwa mu buryo bushimisha, bwumvikana kandi bufasha abaturage kubushyira mu bikorwa.
Iki gikorwa cyabaye umwanya mwiza wo gukangurira abaturage kumenya akamaro k’imirire myiza no kwita ku mwana mu minsi 1,000 ibanza y’ubuzima bwe, kuko ari ingenzi mu gutuma umwana akura neza, agira ubuzima bwiza kandi akagira ubushobozi bwo gutera imbere.