Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Horizon Construction yasabwe kwihutisha imirimo

Umunyamabanga Leta muri  Minisiteri y'ibikorwaremezo  Col. Claudien Bizimungu n'itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw'akazi mu Turere twa Nyabihu na Ngororero aho bari kureba uburyo  umuhanda Mukamira-Cyome (igice cy'Umuhanda Mukamira- Muhanga) wangiritse bitewe n'ibiza byibasiye utu Turere  muri Gicurasi 2023. Minisitiri Col. Bizimungu yasanze imirimo yo gusana uyu muhanda irimo kugrnda neza; yasabye company Horizon Construction  kwihutisha imirimo  imvura y'umuhindo itararindimuka.
Mu karere ka Ngororero iyu muhanda warangiritse mu mirenge ya Kabaya, Hindiro, Ngororero,  Muhororo na Gatumba.
Minisitiri  Col. Bizimungu yakiriwe na Guverineri @RwandaWest  Bwana Ntibitura Jean Bosco ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere,  abayobozi b'Uturere twa Ngororero na Nyabihu n'abatekinisiye batandukanye. 
Yari aherutse mu ruzinduko nk'uru tariki 9/08/2026 .