Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

 

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse n’umufatanyabikorwa High Sec Ltd yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo Mukuru, Bwana Nzitonda Evode. Iyi sosiyete ifite ubunararibonye mu gukusanya no gucunga imyanda ikomeye.

Intego y’inama yari ukurebera hamwe uburyo bw’imikoranire hagati y’inzego z’ubuyobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere na sosiyete High Sec Ltd, hagamijwe gushyira mu bikorwa  serivisi inoze zo gukusanya no gutwara imyanda ikomeye.
Muri iyo nama, hasobanuwe inshingano z’inzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse n’iza High Sec Ltd mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano Akarere ka Ngororero kazagirana n’iyo sosiyete nyuma yo gukuraho imyanda yari yarirundanyije. Hafashwe umwanzuro ko ibikorwa byo gukangurira no gusobanurira abaturage bazahabwa serivisi bitangira vuba mu mirenge  bitarenze ukwezi kwa Kamena 2026.
Muri icyo gihe kandi, mu gihe ibikorwa byo gukangurira abaturage bikomeje, imirenge izavugurura kandi isoze gukora urutonde rw’abagenerwabikorwa bazahabwa serivisi na High Sec Ltd. Sosiyete nayo izagena aho izakorera ndetse inashyireho abakozi bazakenerwa.
Koperative zari zisanzwe zitanga serivisi zo gukusanya imyanda zizakomeza gukora mu kwezi kwa Kamena 2026. Nyuma yaho, High Sec Ltd izatangira ibikorwa byayo ku mugaragaro muri Nyakanga 2026. Ni na cyo gihe abagenerwabikorwa bazatangira kwishyura amafaranga ya serivisi yo gukusanya no gutwara imyanda ikomeye ijyanwa aho igenewe kujugunywa.