Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2026/2027.

 

Mu Karere ka Ngororero hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2026/2027, mu gikorwa cyabereye i Butimba, mu Kagari ka Bugarura, Umurenge wa Muhanda, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Igiti cyanjye, umurage wanjye.”
Igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Bahizi Emmanuel, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA).
Muri iki gikorwa hatewe ibiti 4.000 ku buso bwa hegitari 2. Ni ibiti by’amoko gakondo atandukanye, birimo Umuyove, Umugote, Umufu, Umwungo, Umubirizi, Umushengeshi, Umusave, Umutake, Umuzibaziba n'andi.
Ibi biti byateguwe ku nkunga y’Umushinga Congo Nile Itoshye.
Umushinga Congo Nile Itoshye ugamije kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, binyuze mu gutera no kubungabunga amashyamba.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Bahizi Emmanuel, yagarutse ku kamaro k’amashyamba mu gutanga umwuka mwiza duhumeka, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ubutaka hakumirwa isuri.
Yasabye abaturage gufata neza amashyamba, kuyarinda ibyonnyi no gukomeza gutera ibiti uko babishoboye.
Yasabye abaturage gufata neza amashyamba, kuyarinda ibyonnyi no gukomeza gutera ibiti uko babishoboye. Yaboneyeho no kwibutsa abaturage gahunda za Leta bakwiye kwitabira, zirimo kubungabunga umutekano, kwimakaza isuku n’isukura, kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza no kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), n’izindi zigamije imibereho myiza y’abaturage.