Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya  NKUS Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine.

Inama yasesenguye intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo birebana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage biri mu mihigo y’Akarere y’umwaka wa 2025–2026, ndetse hafatwa ingamba zigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa kugira ngo intego zateganyijwe zigerweho.

Imyanzuro y'ingenzi yafashwe:
- Abakozi bose bashinzwe gukurikirana ibikorwa bya HSI basabwe gukomeza gukurikirana no gutanga raporo ku ishyirwa mu bikorwa no kurangiza ibikorwa biri mu mihigo ya HSI y’umwaka wa 2025–2026.
- Gutanga raporo  ku mazu yose atararangira yubakwa cyangwa ari kuvugururwa, zigaragaza aho ibikorwa bigeze, harimo n’amafoto agaragaza uko ibikorwa bihagaze buri munsi.
- Abana bagaragaye bafite ikibazo cy’imirire mibi ariko batarakira bakomeze gukurikiranirwa ku rwego rw’Ibigo Nderabuzima, naho abana bari mu ibara ritukura (red category) boherezwe kandi bakurikiranirwe ku rwego rw’Ibitaro.
- Kongera imbaraga mu guteza imbere ubwitabire bw’abana ku ishuri no gusubiza mu ishuri abana barivuyemo. Hasabwe ko raporo ivuguruye itangwa mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Inzego zose zasabwe gutangira ishyirwa mu bikorwa iyi myanzuro no gutanga raporo ku mihigo ya HSI y’umwaka wa 2026–2027 guhera tariki ya 01 Nyakanga 2026.