Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Haganiriwe ku mihigo ya HSIs y'umwaka wa 2026/2027

Habaye inama y'Itsinda ryo ku rwego rw'Akarere rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza, iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine, ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngororero (DPC), SP Jean de Dieu NSENGAYIRE.
Inama  yibanze ku ingingo zikurikira:
- Isesengura ry'ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo ya Human Security Issues (HSIs) y'umwaka wa 2025–2026;
- Gusuzuma no kwemeza intego (targets) za HSIs z'umwaka w'ingengo y'imari wa 2026–2027;
- Kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo ya HSIs y'umwaka wa 2026–2027 rigeze.
Nyuma yo kuganira kuri izo ngingo, hafashwe imyanzuro ikurikira:
Imirenge yasabwe gusubiramo no kuvugurura amakuru y'ibarura (profiling) ku bibazo bikurikira: gutwita kw'abangavu, imirimo mibi ikoreshwa abana n'abana bata ishuri, kandi ikabitangaho raporo bitarenze kuwa Mbere, tariki ya 10 Kanama 2026.
Abashinzwe ubutaka mu Mirenge basabwe gukurikirana no gutanga raporo ku bikorwa byo kubaka no gusana amacumbi y'abatishoboye.
Itsinda rya HSIs ku rwego rw'Akarere rizakora inama idasanzwe bitarenze tariki ya 14 Kanama 2026, kugira ngo ryemeze imihigo ijyanye na HSIs y'umwaka w'ingengo y'imari wa 2026–2027 nyuma yo kuyivugurura no gutangwa na buri Murenge.
Imirenge yasabwe gukomeza ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kurinda abana bari mu biruhuko kwishora mu mirimo mibi ikoreshwa abana.