Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Hafashwe ingamba zo kuzamura ibipimo by'ubwisungane mu kwivuza

Kuri uyu wa 12/07/2026 habaye inama ya District Delivery  yibanze kuri gahunda z'Ubwisungane mu kwivuza (CBHI), EJO HEZA, ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage/Human Security Issues (HSI), Intore mu Biruhuko n’iyandikisha ry’abana mu gitabo cy’irangamimerere.

Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine.

Ingingo zaganiriweho zirimo:

- Ubwisungane mu Kwivuza (CBHI);
- Iyandikisha ry’abana mu irangamimerere;
- Ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturgae /Human Security Issues (HSI);
- Intore mu Biruhuko;
- EJO HEZA.

Nyuma y’ibiganiro hafashwe imyanzuro ikurikira:

- Buri Kagari gakomeze ubukangurambaga bwa buri munsi kugira ngo kagere ku ntego yo kwinjiza 667,000 Frw ku munsi y’ubwisungane mu kwivuza (CBHI);

- Imirenge n’Utugari bikiri inyuma bitegure gahunda yo kwihutisha ibikorwa, izajya ikurikiranwa kandi igasuzumwa buri munsi;

- Buri Murenge ukurikirane by’umwihariko iyandikwa ry’abana bafite umwaka umwe n’abawurengeje batarandikwa mu irangamimerere, hafatwe ingamba zo kwihutisha icyo gikorwa;

- Ubukangurambaga bwo kwizigamira muri EJO HEZA bukomeze kongerwamo imbaraga kugira ngo intego ya 8% y’ukwezi kwa Nyakanga igerweho;

- Imirenge itegure, ikurikirane kandi itange raporo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya HSI y'umwaka wa 2026/2027

Inama yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza, Umuyobozi wa BDE, Umukozi ushinzwe Itorero, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Umubarurishamibare w’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari na SEDOs, Abanditsi b’Irangamimerere ku rwego rw’Umurenge, Umukozi ushinzwe Ubutaka, BDOs b’Imirenge, Health Sanitation Officers ndetse n’Umuhuzabikorwa wa EJO HEZA mu Karere.