Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana UWIHOREYE Patrick.
Iyi nama yitabiriwe n’Abashinzwe Ubworozi ku rwego rw’Akarere (DARO), Abashinzwe Ubworozi ku rwego rw’Imirenge (SARO), ibigo bifite inshingano z’Ubuvuzi bw’Amatungo (VSM), Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere, Bwana BAZAMBANZA Azalie.
Inama yibanze ku gushimangira ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’indwara ya RVF mu Karere. Hafashwe imyanzuro ikurikira:
✓ Gukomeza gushimangira ingamba zo gukumira indwara ya RVF.
✓ Gutangiza gahunda yo gukingira amatungo magufi (ihene n’intama) indwara ya RVF.
✓ Kongera gukaza igenzura ry’amatungo abagwa hirya no hino mu Karere.
✓ Kunoza uburyo bwo gutanga amakuru ku gihe ku matungo yose agaragaza ibimenyetso by’uburwayi, harimo n’inka.
✓ Gutanga raporo za buri munsi ku bikorwa bikorwa mu rwego rwo gukumira no kurwanya icyorezo cya RVF mu Karere.