Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Habonetse umushinga wo Kongerera Imbaraga Uguhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe Hubahirizwa Ihame ry’Uburinganire


Umuyobozi w'Akarere, Bwana NKUSI Christophe, yakiriye itsinda rigizwe n’abakozi ba UN Women na MINEMA, riyobowe n’Umusesenguzi ushinzwe Guhuza Gahunda muri UN Women Rwanda.
Uru ruzinduko rwakozwe mu rwego rw’umushinga uterwa inkunga na TICAD (Tokyo International Conference on African Development) witwa “Gushimangira Ihangana n’Imihindagurikire y’Ibihe, Kwitegura Ibiza no Guteza Imbere Sisitemu zo Kuburira Hakiri Kare hubahirizwa Ihame ry’Uburinganire ku Bagore, Abagabo n’Urubyiruko”.
Intego nyamukuru z’uruzinduko zari:
Kumenyekanisha umushinga ku buyobozi bw'Akarerei;
Gukusanya amakuru ku buryo busanzwe bwo gufasha abaturage kwisubiza mu buzima busanzwe mu rwego rw’imibereho n’ubukungu, ndetse no gukusanya amakuru y’ibanze (baseline data).
Uyu mushinga uzakorera mu Mirenge ya Ngororero na Matyazo, ukazagirira akamaro abantu 200 muri buri Murenge, harimo abagore, urubyiruko rwibasiwe n’ibiza, abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’andi matsinda y’abaturage bafite intege nke.