Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: HABAYE ISUZUMA RY'IMITERERE N'UBURAMBE BW'IBIKORWA BY'UMUSHINGA LDCF II


Itsinda rigizwe n'abakozi ba sosiyete Baastel, ari bo Camille Gelb na Musabyimana Innocent, rifatanyije n'umukozi wa REMA, Niyitegeka Servand, ryasuye ibikorwa by'umushinga Least Developed Countries Fund II (LDCF II) mu Karere ka Ngororero hagamijwe gusuzuma aho bigeze n'uburyo bizakomeza kuramba.
Iyi sosiyete yahawe inshingano na United Nations Environment Programme (UNEP) zo gukora isuzuma rya nyuma (terminal evaluation) ry'uyu mushinga.
Itsinda ryagiranye ibiganiro n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Uwihoreye Patrick, byibanze ku itegurwa ry'umushinga, ishyirwa mu bikorwa ryawo, ibyo wagezeho, uburambe bw'ibikorwa byawo ndetse n'imbogamizi byahuye na byo.
Nyuma y'ibiganiro, itsinda ryasuye ibikorwa byo kubaka amaterasi y'indinganire no kurinda inkombe z'imigezi mu gishanga cya Nyiramuhondi, aho ryaganiriye n'abaturage bagenerwabikorwa b'uyu mushinga. Ryakomereje uruzinduko mu ishyamba kamere rya Sanza.
Muri rusange, ibikorwa by'umushinga biri mu rwego rushimishije, kandi Akarere hamwe n'abaturage bagenerwabikorwa biyemeje gukomeza kubibungabunga no kubirindira uburambe.
Yego.
UNEP  (United Nations Environment Programme / Programme des Nations Unies pour l'Environnement) ni ishami ry'Umuryango w'Abibumbye (UN) rishinzwe kurengera ibidukikije ku isi, kurwanya ihindagurika ry'ibihe, kugabanya umwanda no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

LDCF  (Least Developed Countries Fund) ni ikigega mpuzamahanga cyashyizweho kugira ngo gifashe ibihugu bikennye kurusha ibindi (Least Developed Countries) kubona inkunga yo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, harimo ibikorwa byo kwihanganira amapfa, imyuzure, kurengera ubutaka, amazi n'ubuhinzi. 
Inyito UNEP/LDCF Project,  isobanura umushinga uterwa inkunga n'Ikigega LDCF kandi ugashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na UNEP, ugamije gufasha ibihugu byibasiwe n'imihindagurikire y'ikirere kubaka ubushobozi bwo kuyihangana no kurengera ibidukikije.